RFL
Kigali

Janvier Muhoza yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Iratwibutse’ yakuye muri Yesaya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/06/2019 15:19
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Janvier Muhoza yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Iratwibutse’. Ni indirimbo avuga ko ari iy’ubuhanuzi kuko yayihawe ubwo yasomaga igitabo cya Yesaya ageze ku gice cya 40.



Janvier Muhoza yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Izabikora’ yanyujijemo ubutumwa bw’ibyiringiro. Nyuma y’iyi ndirimbo ntiyongeye kuvugwa cyane mu ruhando rw’imyidagaduro bitewe n’uko yari ahugiye mu masomo muri kaminuza ya Ines-Ruhengeri.

Indirimbo ‘Iratwibutse’ yasohotse muri iki cyumweru. Igizwe n’iminota ine ndetse n’amasegonda 33’. Amashusho yayo agaragaramo abasore n’inkumi yifashishije mu gukina ubutumwa bwayo. Yumvikanamo ibicurangisho byinshi by’umuziki binyura ingoma z’amatwi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Janvier Muhoza yavuze ko yandika iyi ndirimbo ‘Iratwibutse’ agamije kubwira ubwoko bw’Imana ko intambara zabo zirangiye n’imbohe ko zibohowe.

Yagize ati “…Nabwiye ubwoko bw’Imana ko Imana ibibutse ko ibihe bigoye bamaze igihe bacamo birangiye haje ubundi buhamya abari barayivuyeho bakamanika inanga zabo cyangwa bakava mu byizerwa kubera ubuzima satani yabacishizemo ko bakwiye kugarukira Imana kuko igihe cyo gutabarwa kigeze.”

Iyi  ndirimbo ‘Iratwibutse’ yayihimbye mu 2017 ajya muri studio 2018 yanzura kuyishyira hanze muri Kamena 2019. Yavuze ko gutinda gushyira ahagaragara iyi ndirimbo ahanini  byaturutse ku kuba yarashakaga kubanza gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo agakora umuziki yisanzuye.

Muhoza avuga ko yihaye intego yo gukora indirimbo nyinshi nyuma y'uko asoje kaminuza

Yavuze ko muri uyu mwaka w’2019 yihaye intego yo gukora indirimbo nyinshi ndetse ko bishobotse yashyira ku isoko umuzingo (alubumu) yatangiye gutegura. Avuga ko ashobora kuyimurika bitarenze Nzeri 2019.

Iyi ndirimbo ‘Iratwibutse’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Mark Kibamba. Ni mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Fefe.

Muri Werurwe 2019 Janvier Muhoza yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro Ines-Ruhengeri, yize imyaka ibiri.

Yabanje kwiga imyaka ine muri Catholic University of Rwanda mu ishami rya ‘Biomedical Laboratory Sciences’ ryaje gufungwa badahawe impamyabumenyi.

Iri shami ryafunzwe kuko iyi kaminuza yari yaritangije itabifitiye uburenganzira. Icyo gihe abanyeshuri bitabaje Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Uburezi basaba kurenganurwa.

Janvier Muhoza aherutse gusoza kaminuza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IRATWIBUTSE' YA JANVIER MUHOZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND