RFL
Kigali

Javier Martinez ashobora kurega Rayon Sports itarubashye amasezerano bagiranye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/01/2020 18:18
0


Javier Martinez Espinoza ukomoka mu gihugu cya Mexico uherutse kwirukanwa na Rayon Sports kubera umusaruro mubi yagaragaje mu mikino ibanza, ashobora kujyana Rayon Sports mu nkiko kubera kutubaha ibikubiye mu masezerano bagiranye akigera muri iyi kipe.



Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu mutoza yashinje umusaruro mubi mu mikino ibanza nyuma yo gutsindwa  mu buryo busuzuguritse na APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 muri shampiyona.

Mu mikino 15 Espinoza yatojemo Rayon Sports, yatsinzemo icyenda, anganya ine, atsindwa ibiri irimo uwa Sunrise FC na APR FC, ayisiga iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 31, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Rwanda Magazine yatangaje ko uyu mutoza ashobora kurega Rayon Sports itaramwishyuye imishahari y’amezi abiri nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Amasezerano y’umutoza Espinoza muri Rayon Sports yavugaga ko mu gihe Rayon Sports ishatse ko basesa amasezerano, azahabwa ukwezi kumwe, we yashaka kugenda, akishyura Rayon Sports  umushahara w’ukwezi kumwe.

Ubwo iyi kipe yamusezereraga tariki ya 24 Ukuboza 2019, ntabwo yamwishyuye ibikubiye muri iyi ngingo y’amasezerano mu gihe kandi hari n’umushahara w’ukwezi kumwe yari atarahembwa, ubwo bigahita biba ibirarane by’amezi abiri Espinoza yishyuza Rayon sports.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko butirengagije ibikubiye mu masezerano bwari bufitanye n’uyu mutoza, ko ahubwo amafaranga naboneka buzahita bukemura ikibazo bafitanye, ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga igihe nyirizina amafaranga azabonekera, ibi bikaba ari nabyo bishobora gutuma Espinoza ayijyana mu rukiko.

Espinoza areze Rayon Sports cyaba kibaye ikirego cya kabiri kikurikiranye Rayon Sports iregwa kutishyura abatoza, kubera ko hakirimo ikirego cy’uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wareze Rayon Sports, urukiko ruyitegeka kumwishyura.


Espinoza arishyuza Rayon Sports umushahara w'amezi abiri atishyuwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND