RFL
Kigali

Jay Pac agiye kumurika album yakubiyeho ubuzima bwo mu nkambi kugera muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2019 8:34
1


Jabiro Pacifique umuhanzi w'umunyarwanda ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika wibanda ku njyana ya Hip hop, ageze kure imyiteguro yo kumurika album nshya yise “Ijabiro” yakubiyeho ubuzima yanyuzemo ari mu nkambi kugeza ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



Jay Pac azwi cyane mu ndirimbo ‘Serve me’, ‘Bibagirwa vuba’ n’izindi. Kuri ubu aritegura gushyira hanze album ‘Ijabiro’ izasohoka kuwa 11 Nzeri 2019 ku munsi w’amavuko we.

Ni album yatunganyije yifashishije abahanzi nka Yverry, Mr Rock, umuraperi Bull Dogg, Asinah na Khalfan. Yakubiyeho indirimbo 11

Yabwiye INYARWANDA, ko kwita album ye “Ijabiro” yashingiye ku buzima bwe cyane cyane urugendo rwe rwo kuva mu Rwanda akajya kuba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Avuga ko iyi album yayikubiyeho ubuzima yanyuzemo muri ibyo bihe ubwo yavaga mu Rwanda akajya kuba mu Nkambi kugeza ubwo yerekeje muri Amerika akiga kugeza arangije Kaminuza.

Kuri ‘cover’ y’iyi album uyu musore agaragara yambaye ikamba. Avuga ko yayikoze ashingiye ku kuba yaramenye ko ariwe mwami w’ubuzima bwe.

Ati “Ndi umwami w’Ubuzima bwnajye. Byinshi nanyuzemo kuva mu Rwanda, ubuzima bwo mu nkambi. Uko nahangayitse nkajya mu ishuri kwiga. Abantu benshi baba bakubwira jya mu ishuri wige uzaba muganga cyangwa uzagira gutya.

Ariko kugira ngo uzagera ku bw’ishimo byawe utabaye umwami w’ubuzima bwawe bisaba bwa buhamya.”

Jay Pac aritegura gushyira hanze album yise "Ijabiro"

Yavuze ko igihe kinini yagiriwe inama na benshi bamubwiraga gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, abandi bakamubwira uko atwara ubuzima bwe ariko ngo yaje gusanga yarayobye ahitamo kuba umugenga w’ubuzima bwe kurusha undi wese.

Avuga ko mu buzima bwe bwose yanyuzemo yagombaga kurwana n’ibibazo byose yanyuzemo akamenya ko afite inshingano z’ubuzima bwe.

Ati “Ubu ndishimiye. Ndi ahantu heza kandi nziko ari njye mugenga w’ubuzima bwanjye.”

Uyu musore avuga ko yagiye mu nkambi afite imyaka 12 y’amavuko aho ubuzima butari bworoshye agorwa no kubona ibyo kurya no kunywa.

Ati “Namazemo imyaka ibiri kubona imirire ari ikibazo kubona amazi ari ikibazo. Ariko ugeraho ukamenyera ukagira inshuti hanyuma nyine ugategereza igihe cyawe.

Igihe cyanjye cyaje kugera mba mvuye mu nkambi [Yirinze kuyivuga]. Rwari urugendo rutoroshye ariko twahaciye kigabo.”

Kuri album “Ijabiro” hariho indirimbo nka “Intro”, “Agakino” yakoranye na Yverry, ‘African boy’ yakoranye na M.Rocky, ‘Free’ yakoranye na Assinah, “Kigalimatic” yakoranye na Bull Dogg.

“Ihorerere”, ‘Serve me’, ‘Rasta’ yakoranye na Mr. Rock, “Bibagirwa vuba”, “Isengesho” na “Enyegeza” yakoranye na Khalfan.


Jay Pac avuga ko yasobanukiwe ko ariwe mwami w'ubuzima bwe

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'SERVE ME' YA JAY PAC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gig4 years ago
    hhhhhhhhhhhh, ariko ibinyoma bibaho jabiro wize Remera Catholic akahava ajya mu Christ roi I nyanza Ku myaka 12 yabaye mu yihe nkambi??





Inyarwanda BACKGROUND