RFL
Kigali

Jay Polly mu ndirimbo ‘Umusaraba wa Joshua’ yahishuye urw'amenyo yahawe, iby’urugo rwe, muri gereza n’ibindi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2019 13:29
4


Umuraperi Tuyishime Joshua waryubatse nka Jay Polly yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Umusaraba wa Joshua’, ihishura ibyo yanyuzemo mbere na nyuma y’uko ashwana n’umugore we, ibyo yanyuzemo ari muri gereza ya Mageragere, ndetse n’ubuzima bushya yatangiye nyuma yo gufungurwa.



Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Jay Polly ashima Imana yahinduye paji y’ubuzima bwe. Abara inkuru y’uburyo umwanzi yashyize umunabi mu rugo rwe, bigakurikirwa n’amagambo ya benshi bamuhaga urwamenyo, bavuga bati “niba ari kabaka nasimbuke pandagari. Bati niba ari umuhatari nace ipingu twemere.” Avuga ko ibi byose byatumye aba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru kugeza kuri Televiziyo.

Mu gitero cya kabiri, avuga ko imbere y’urikiko abacamanza n’abanyamategeko bahagurikiye rimwe, ingingo zimurengera zimirwa n’izimuzikiza. Ngo yabwiwe ijambo agirango ararota; azirikana ko ‘uteza imidugararo mu rugo rwe ni koko umurage we ntakindi ni imiyaga,”

Jay Polly ari mu banyabigwi mu muziki w'u Rwanda.

Avuga ko uburoko bwabaye umusaraba yahetse, ariyakira. Mu gitero cya Gatatu, aca imigani myinshi nka: ‘Nk’uko umushari wavino usharira akanwa niko nari, ‘Huguma ubuzima’, ‘Bari baziko nzapfiriyo’, ‘Mwishene ni ku munzani w’ubuzima’…..

Indirimbo “Umusaraba wa Joshua’ yakozwe na Producer Bob. Ni yo ndirimbo ya mbere Jay Polly ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019, ika ni ya mbere amuritse nyuma yo gufungurwa muri Gereza ya Mageragere. Igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 44’, inkikirizo yayo iririmbwa na Marina Deborah ubarizwa muri The Mane yashinzwe na Bad Rama.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUSARABA WA JOSHUA' YA JAY POLLY YAKORANYE NA MARINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimable niyonsea5 years ago
    wow abijemo ark ewana akomeze iyi style dore ko ubu yatangiye kuzima knd ntacike intege dukumbuye ubutumwa bwe hagati its beautiful song... never give up
  • elysee5 years ago
    Ninziza kuko harimo ukuri kwishi
  • JOHN5 years ago
    nukuri uri umuhanga nukuri pe welcome bro
  • eric5 years ago
    jay ntubaho kbs urumusaza njyewe iyi song nyisubiyemo nka6 numva ijambo kurindi ariko urarenze bro komereza aho bro uri king yiyinjyana kbs.thx





Inyarwanda BACKGROUND