RFL
Kigali

Jay Polly yashyize hanze indirimbo nshya ‘Inshuti nyazo’ –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2019 8:51
0


Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, nyuma yo kuva muri gereza arangije igifungo cy'amezi 5 yari yakatiwe, yatangaje ko afite ibihangano byinshi yifuza gushyira hanze. Ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo yise ‘Umusaraba wa Josua’ none kuri ubu yasohoye indi ndirimbo nshya.



Jay Polly yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Inshuti nyazo’ iyi ikaba indirimbo ya kabiri ashyize hanze nyuma y’amezi abiri ataruzura neza afunguwe, uyu ukaba ari wo muvuduko yiyemeje gukoreraho bimutandukanya na Jay Polly wo ha mbere benshi bari baramenyereye.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY ‘INSHUTI NYAZO’

Jay Polly

Jay Polly...

Jay Polly yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe yanamaze gusinyana amasezerano y’imyaka itatu yo kuba akorana na The Mane inzu ifasha abahanzi aho yasanze abandi bahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina. Iyi ndirimbo nshya ya Jay Polly yakorewe muri The Mane Record aho byitezwe ko amashusho yayo azajya hanze mu minsi ya vuba nk'uko Jay Polly yabitangarije Inyarwanda.com.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY ‘INSHUTI NYAZO’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND