RFL
Kigali

Jay Polly yataramiye Nyabugogo mu kumenyekanisha telefoni ya TECNO Spark 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2019 13:36
1


Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye mu muziki Jay Polly ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane, yataramiye Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali mu gitaramo cyo kumenyekanisha telefoni ya TECNO Spark 3 yashyizwe ku isoko muri Mata 2019.



Telefoni ya Spark 3 ifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho, icyesha amafoto ikaba nyambere mu kubika umuriro. Ifite ubushobozi bwo gufata ifoto ikwereka mbere (before) na nyuma (after) kandi birikora.  

Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile imaze iminsi mu bitaramo bizenguruka u Rwanda byo kumenyekanisha telefoni ya Spark 3. Ibi bitaramo byabimburiwe n’icyabereye mu karere ka Rubavu, bakomereza i Huye; Umujyi wa Kigali niwo wari utahiwe.

Iki gitaramo cyabereye Nyabugogo rwagati ahari umubare munini w’abazindukiye mu kazi, abajyaga gutega imidoka zerekeza mu Ntara n’ahandi. Bose bishimiye bikomeye umuhanzi Jay Polly ku buryo yasoje benshi batabishaka.

Jay Polly yaririmbiye Nyabugogo mu gitaramo cyo kumenyekanisha telefoni ya Spark 3

Jay Polly yaririmbye muri iki gitaramo aho telefoni ya Spark 3 yaguraga 90,000 Frw ivuye kuri 9 9,000 Frw. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye urugendo rw’umuziki kugeza ku ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Yaririmbye afashawa na benshi bitabiriye iki gitaramo asoza benshi batabishaka.

Kuva uyu muhanzi yafungurwa muri Mutarama 2019, yashyize hanze indirimbo zakunzwe nka “Umurasaba wa Joshua” na “Nyirizina”.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo Mbanda John watwaye irushanwa 'Spark Your Talent', Cyusa Alpha Serge wabaye uwa kabiri na Umutoni Olivia wabaye uwa Gatatu.

Kuri ubu abatuye i Kigali bashobora kugura telefoni ya Spark 3 ku maduka ya Hello Phone HQ; Hello Phone Chic, Hello Phone KCT, Hello Phone UTC, Bravo Shop Ltd 1, Bravo Shop Ltd 2, Z&D Shop, Yes Phone Town, Yes Phone Nyabugogo, 2020 Shop Town  na Hello Phone Remera bakagabanyirizwaho 5000 Frw.

Spark 3 ifite ROM ya 16 GB ( Ibika ibintu mu buryo bw’igihe kinini) , ikagira RAM ya 2GB (Ibika ibintu mu buryo budahoraho).


Dj Phil Peter

Jay Polly yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe

Cyusa Alpha wabaye uwa kabiri mu irushanwa rya 'Spark your talent'

Umunyarwenya Missedcall yasusurukije benshi

Yafataga amashusho n'amafoto y'iki gitaramo cya TECNO

Wari umwanya mwiza wo kwihahira telefoni ya Spark 3

Iki gitaramo kitabiriwe na benshi batifuzaga ko Jay Polly asoza kubataramira







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cyprien4 years ago
    Jay Polly will stay number one laper in Rwanda forever.





Inyarwanda BACKGROUND