RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe yashyize hanze indirimbo yafasha umuhungu mu gihe atera ivi asaba umukunzi we kumubera umugore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/02/2019 9:43
0


Ni umusoe umaze kumenyerwa mu ndirimbo z’urukundo ndetse nibyo twakita nk’inama mu buzima busanzwe, Ishimwe Jean Luc akaba yagize umusanzu atanga mu kubaka urukundo rwa bamwena bamwe bumva bageze mu gihe gikwiriye cyo gutera ivi.



Ni mu ndirimbo yise ‘Sunshine’ bishatse kuvuga ‘Zuba Rirashe’ cyangwa se ‘Zuba Rimurika’ cyangwa ‘Zuba Ryaka’ byaterwa n’uko ushaka kubisobanura. Nk’uko Jean Luc yabitangarije umunyamakuru wa INYARWANDA ikaba ari indirimbo yakifashishwa mu gihe umuhungu asaba umukobwa bakundana ko babana nk’umugore n’umugabo.

Jean Luc Ishimwe

Umuhanzi Jean Luc Ishimwe yatanze inkunga mu kubaka urukundo rw'abifuza kurushinga

Jean Luc Ishimwe rero, yavuze impamvu yahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe ati “Kuko ari indirimbo ishingiye kugu Propoza umukunzi wawe ko mwabana, niyo mpamvu nari nahisemo kuyisohora muri aya matariki arimo umunsi wahariwe abakundana kuberako ari indirimbo nziza cyane ku musore ufite gahunda yo gutera ivi muri icyo gihe.”

Jean Luc Ishimwe

Indirimbo ye yayise 'Sunshine' yakifashishwa mu gihe umusore atera ivi asaba umukunzi we ko babana

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA kandi, yamubwiye ko ari hafi gushyira hanze amashusho ya ‘Ndihannye’ indirimbo ya Gospel uyu musore Jean Luc Ishimwe aherutse gukora.

Kanda hano wumve ‘Sunshine’ indirimbo nshya ya Jean Luc Ishimwe yafasha abasore mu gihe cyo gutera ivi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND