RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe yasohoye indirimbo “Bon Voyage” iri kuri album azamurika mu mpeshyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2019 18:07
0


Umuhanzi Jean Luc Ishimwe yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise “Bon Voyage” yabaye iya cyenda kuri album igizwe n’indirimbo 15 yitegura gushyira hanze mu mpeshyi ya 2020.



Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019 nibwo umuhanzi Jean Luc yashyize hanze indirimbo yise “Bon Voyage” iri mu rurimi rw’Igifaransa. Ni indirimbo yanditswe na Mukazi Delice usanzwe avuga imivugo.

Ibaye indirimbo ya cyenda kuri Album y’indirimbo 15 uyu muhanzi avuga ko azamurika mu mpeshyi ya 2020. Ntarahitamo neza izina ry’iyi album ariko atekereza kuyitirira zimwe mu ndirimbo yakoze nka “Uri uwanjye” cyangwa se “Bon Voyage” yashyize hanze.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Jean Luc yavuze ko mu ndirimbo “Bon Voyage” yaririmbyemo uburyo  hari igihe utakaza ibyiringiro mu buzima wabona urukundo rwiza ubuzima bugahinduka.

Yagize ati “Iyo urukundo rugeze ku muryango wawe, uramwenyura ugatangira urugendo rwiza." Yakomeje avuga ko album ye yayihaye umwihariko w’indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye.

Ati “Nk’uko nabivuze ni uko umwaka utaha igihe nk’iki nazashyira hanze album yanjye ya mbere nkaba nkomeje gukora ku ndirimbo zizaba ziyigize zigizwe n'indimi zitandukanye nk’uko iyo naherukaga gusohora yitwa 'Sunshine' iri mu rurimi rw'Icyongereza gusa.”

Iyi ndirimbo igizwe n’umudiho ubyinitse, yizeye neza ko muri iki gihe cy’impeshyi itanga ibyishimo kuri benshi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo “Bon voyage” yatunganyijwe na Junior Kaffi usanzwe akorera indirimbo umuhanzi Ziggy 55.

Jean Luc yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Bon voyage"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BON VOYAGE" YA JEAN LUC ISHIMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND