RFL
Kigali

Jimmy Gatete yagaragaje abakinnyi 11 be b’ibihe byose

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/05/2024 10:59
0


Olivier Karekezi yagaragaye mu bakinnyi 11 b’ibihe byose ba Rutahizamu Jimmy Gatete.



Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatatu bari batumiye rutahizamu Jimmy Gatete akaba n’umunyabigwi w’ikipe y’igihugu 'Amavubi'. 

Muri iki kiganiro, Jimmy Gatete yabajijwe ibibazo byinshi ndetse aza kugaruka no ku bakinnyi beza 11 yaba yarakinanye nabo.

Abo bakinnyi, mu izamu Jimmy Gatete yashyizemo umunyezamu wafatiraga Rayon Sports Murangwa Eugene. Muri ba myugariro ni Ndikumana Katauti, Sibo Abdul, Kalisa Claude na Bizagwira Leandre.

Abakina hagati n’imbere ni Witakenge, Olivier Karekezi, Jimmy Mulisa, Gatete Jimmy, Kabongo Honore na Desire Mbonabucya.

Abakinnyi Jimmy Gatete yahisemo biganjemo abo bakinanye mu ikipe y’igihugu 'Amavubi' Rayon Sports na APR FC.

Jimmy Gatete ni rutahizamu umuntu atatinya kuvuga ko u Rwanda rutarabona umusimbura we 

Kuri ubu ari mu Rwanda aho yaje mu muhango wo gufungura Kigali Universe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND