Rutahizamu akaba n'umunyabigwi w'ikipe y'igihugu Amavubi Jimmy Gatete, yavuze ko Rayon Sports yakoze igisa n'amanyanga mu kumukura muri Mukura mu 1996.
Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu kiganiro cy'urubuga
rw'imikino. Ubwo iki kiganiro cyari gitangiye, Jimmy Gatete yasabwe kuvuga mu
nshamake uko yatangiye umupira w'amaguru ndetse n'amakipe yanyuzemo biza gutuma
agaruka ku buryo yavuye muri Mukura yerekeza muri Rayon Sports.
Yagize
Ati"Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga
abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri
Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports
yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, banga ko nsubira
inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya
Federasiyo. Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y’indi, bahita babibara ko uri
uw’iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo."
Jimmy
Gatete kandi yavuze ko ageze muri Rayon Sports yayigiriyemo ibihe byiza
byumwihariko mu 1997 ubwo yatsindaga APR FC ibitego byenda kugera ku 10 mu
mwaka wose w'imikino, harimo ibitego 3 yayitsinze mu mukino umwe.
TANGA IGITECYEREZO