RFL
Kigali

Jody Phibi mu bahataniye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2019 22:49
0


Tariki 25 Gicurasi 2019 yari itegerejwe na benshi bagiriwe umugisha wo kuvumbura impano ibarimo! Byari akanyamuneza ku banyarwanda buzuzaga imyirondoro bashaka kwerekana impano imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho, bahataniye gutwara irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rizahemba miliyoni 45 Frw.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 kuri Maison de Jeunes Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, hakoraniye urubyiruko, ibikwerere n’abandi bisumbuyeho mu myaka bagerageza amahirwe yabo mu irushanwa rimaze kuba ubukombe mu kuvumbara impano yakirigise benshi igihe kinini.

Ab’inkwakuzi bageze ahabereye iri jonjora guhera saa tanu za mu gitondo (11h:00;). Mu biganiro byo mu matsinda buri wese yavugaga ko yanogerwa no kwibona mu bitangazamakuru bikomeye bavuga ko impano ye yamutambukije mu irushanwa ryarijije benshi.

Uko amasaha yicumaga niko umubare w’abitabiriye wagendaga wiyongera. Buri wese yahabwaga ifishe akuzuzaho ibimuranga, imyaka ye, aho yavukiye, impano ye, aho atuye n’ibindi. Saa sita zageze hamaze kwiyandikisha abarenga 250.

Abitabiriye ntibakanzwe n’izuba rihangara uruhanga. Bahabwaga nimero zibaranga mu irushanwa ari nazo zifashishwa mu kubamenyesha uko bakurikirana mu kugaragaza impano.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 mu Rwanda habereye amajonjora mu irushanwa 'East Africa's Got Talent'

Hari abagaragaje impano mu gusetsa, ubuhanzi, ubugeni, gusiga amarangi, gushushanya, imitako, ubufindo, kubyina n’ibindi. Mu biyandikishije hari abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro nk’umuhanzikazi Jody Phibi wageze ahabereye iri jonjora yazirikishije umusatsi agatambaro k’igitenge umanuka mu bitugu, yongeraho n’amatarata ku buryo bitoroheraga buri wese kumumenya.

Hari kandi umunyamakuru Patience Karani wa Isango Star usanzwe ukoresha agapupe kivuga kazwi nka Golizo. Mu bitabiriye iri rushanwa kandI harimo umuhanzi Sam Rwibasira wize umuziki ku Nyundo, umuhanzikazi Annette Murava ukora umuziki wa Gospel, bashiki ba Nkusi Arthur, Elimu murumuna wa Intore Tuyisenge, Esther mushiki wa Deo Munyakazi n'abandi.

Nyuma y’uko bamwe bahawe nimero batangiye kujya mu byumba berekana impano zabo. Buri wese yahabwaga iminota ibiri ubundi akava imbere y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho. 

Abanyarwanda bagaragaje impano mu irushanwa 'East Africa's Got Talent'

Abahatana mu irushanwa ntibazi abagize akana nkemurampaka. Umusizi Manzi Arsene yabwiye INYARWANDA ko yakoze uko ashoboye yizeye ko azitwara neza mu irushanwa.

Yavuze ko uko yakekaga irushanwa atari ko yarisanze kuko buri kimwe cyose kiri ku murongo. Ati “Nkoze uko nshoboye ariko nizeye gutsinda. Nasanze buri kimwe cyose kiri ku murongo buriya Imana nimfasha nzatambuka mu 30 bazajya muri Kenya,”

Umuyobozi w’Irushanwa rya East Africa Got Talent, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA ko ubwitabire buri hejuru ukurikije uko babicyekaga. Yavuze ko bakoze uko bashoboye banoza buri kimwe cyose gikenewe mu irushanwa.

Yagize ati “Kugeza ubu buri kimwe cyose kiri kugenda neza. Urabona ko umubare w’abitabiriye uri hejuru. Ntabwo aka kanya navuga ngo hitabiriye bangahe kuko ari ibanga. Ni irushanwa turizera ko umunyamahirwe azaboneka.”

Amajonjora yabereye mu Rwanda yahuriranye n’ayabereye muri Kenya kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019.Ikipe ya Rapid Blue izobereye mu gutanga amashusho y’ibiganiro bya Televiziyo, yari igizwe n’abantu 18.

Umunyarwenya Anne Kansiime uri kwifashishwa mu gukora iki kiganiro kizanyuzwa kuri Televiziyo zikomeye mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yagaragaje akanyamuneza avuga ko mu Rwanda hari ‘Impano zitangaje’.

Kansiime yagombaga kuva i Kigali mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Gatandatu yerekeza i Mombasa muri Kenya ariko urugendo rwe rwigijwe imbere.

East Africa’s Got Talent [EAGT] ni irushanwa rishakisha impano mu ngeri zitandukanye. Rimaze kuba ubukombe mu gukurikirwa n’umubare munini w’abanyuzwe n’impano zimurikwamo.

Muri Kenya ni ho hazahurizwa abanyempano120 bazaba bakuwe mu bihugu 4 bavemo uwegukana irushanwa.

Impano yose yahawe rugari

Batangaga imyirondoro bagahwa nimero ibaranga

Jody Phibi ntiyashakaga guhuza ijisho n'itangazamakuru

Jody Phibi yageze ahebereye ijonjora ahugiye kuri telefoni

Yakoze umwambaro w'ibyatsi atungura benshi

Umunyarwenya Anne Kansiime yavuze ko u Rwanda rufite impano

Kansiime aganira n'abakuriye itsinda ritunganya ikiganiro 'Got Talent'

Manzi avuga ko afite icyizere cyo kwisanga mu 30 bazaserukira u Rwanda

Uyu mugabo yavuze ko yihina nk'urupfu, agahinduka akanyamasyo, akavuga nk'injwangwe n'ibindi yavugaga ukumva ko biteye ubwoba

Umugabo ushyira intebe ku izuru yatunguye benshi....

Esther,  mushiki w'umuhanzi Deo Munyakazi nawe yagaragaje impano ye

Bashiki b'Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya Arthur Nkusi

Umunyamakuru Patience wa Isango Star Karani

JODY PHIBI MU MAGANA YAHATANIYE GUHAGARARIRA U RWANDA MU IRUSHANWA 'EAST AFRICA'S GOT TALENT'


REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABANYEMPANO BATANDUKANYE BITABIRIYE IRI RUSHANWA


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Nsengiyumva Emmaneul-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND