RFL
Kigali

Joeboy w’imyaka 23 ugiye gususurutsa abanya-Kigali kuri uyu wa Gatanu ni muntu ki?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/02/2020 13:32
0


Joeboy ni umusore w’umunya Nigeria, akaba yarahiriye gusurutsa abanyakigali mu gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction. Uyu musore ukiri muto umuziki we wafashe intera ubwo yigaga muri kaminuza muri Nigeria akaba yemera ko irembo rye rigana ku bwamamare arikesha Mr Eazy binyuze muri Banku Entertainment.



Amazina ye nyakuri ni Joseph Akinfenwa Donus akabaya yaraje kwamamara nka Joeboy. Ni umusore wabonye izuba kuwa 21 Gicurasi 1997, bivuze ko magingo aya afite imyaka 22 n'amezi 9, akaba azuzuza imyaka ma 23 muri Gicurasi kuwa 21.  Iki cyamamare cyavukiye mu mujyi wa Lagos akaba ari umwe mu bagize ubwoko bw'aba Yoruba bwo muri Nigeria.

Uyu munyabirori benshi bategereje gukuraho ibyishimo kuri uyu wa Gatanu yatangiye umuziki byeruye ubwo yari afite imyaka 16, indirimbo yakoze muri sitidiyo bwa mbere ni “Gbeseyin” gusa birasa n'aho yari atariyubaka neza akaba yarakomeje kugenda asubiraho indirimbo z'abandi ibi bizwi nka cover.

Indirimbo yakoze ku mitima ya benshi bagatangira kumuha icyubahiro nk'umuntu ufite impano ikomeye ni Shape of you ya Ed Sheeran. Uru rugendo rwo gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi yarugenzemo yifashijije imbuga nkoranyambaga yashyiragaho zimwe mu zo yasubiragamo.

Joeboy yavukiye mu muryango wifitemo impano y’ubuhanzi dore ko se umubyara yari umucuranzi wa piano mu rusengero aha niho uyu musore yakurije inganzo ye hamwe na mukuru we nawe waririmbaga muri korali. Joseph aririmba injyana ya Afrobeat na R&B.

Amashuri Joeboy yize


Joeboy yize amashuli abanza n'ayisumbuye muri Lagos nyuma aza kujya kwiga muri kaminuza ya Lagos (University of Lagos) mu ishami rya Human resources ari naho asa n'uwakarije umurego cyangwa twavuga hashibukiye ishami ry’ubwamamare bwe mu muziki.

Ese Joeboy yabonanye na Mr Eazy gute?

Joeboy yabonanye na Mr Eaazy nyuma yo gukora indirimbo ye ya mbere Gbeseyin, gusa icyatumye amubona ni indirimbo ya ED Sheeran yari yasubiyemo. Nyuma yo kuyishyira ku mbuga nkoranya mbaga ze ni bwo Eazy yayibonye abona umusore arashoboye ahita amwemerera imikoranire irangajwe imbere n’ubujyanama.   Ubwo Joeboy yageraga mu Rwanda 

Ese ubutunzi bw’uyu musore ukiri muto bungana gute?

Uyu musore ni umwe mu batunzi na b'abanyamuziki Nigeria ifite batunze amafaranga tutakwita ko ari macye kuko aracyari muto, gusa amafaranga atunze ntabwo ahurirwaho na benshi kuko bikunze kuvugwa ko atunze amafaranga agera kuri $85,000 ajya kungana hafi na miliyoni 81 z'amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga uyu musore yose yayasaruye muziki.

Ntabwo aya mafaranga ahurirwaho na benshi kuko hari abavuga ko ashobora kuba ayarengeje. Urubuga www.networthstatus.com ruvuga ko amafaranga y'uyu musore ari hagati ya $100,000-$1M. Mu minsi ishize umuherwe Mr Eazy abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko nyuma y'aho Joeboy amaze gukorera miliyoni y'amadorali yatangiye gukwirakwiza amafoto ye agamijwe gukurura abakobwa. 

Indirimbo za Joeboy 5 zakunzwe cyane twavugamo nka: Baby, Beginning, Don’t Call Me Back, All For You na Blessings

Ni iki kiri gutuma Joeboy atumbagira mu bwamamare bigeze n'aho n'i Kigali tumyiyumvamo?Uyu musore ukiri muto ariko ufite intumbero zo kugera kure, umwihariko we ni ijwi ryihariye kandi akarenzaho n’ubushake bwo gukora ibintu binoze. Joe hari ibihembo yagiye ahatanamo birimo Listener’s Choice (Baby)-Soundcity MVP Awards, Best New MVP – Soundcity MVP Awards gusa icyo yaje gutwara ni Best Pop” muri  Soundcity MVP Awards. Joeboy yaje mu bahanzi bakoreye amafaranga menshi kuri Spotify na Apple music mu gihugu cya Nigeria ndetse na Uganda iki gihe indirimbo ye Baby ni yo yari ku isonga.

Joeboy agiye guhurira ku rubyiniro na Davis D kuri uyu wa Gatandu mu gitaramo ngarukakwezi!

Reba hano indirimbo 'Baby' yatumbagije Joeboy mu bicu


Reba Beginning ya Joeboy


Src: thrillng.com, wegistafrica.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND