RFL
Kigali

Joel Karekezi yatangaje akayabo k’amafaranga yahawe gaherekeje igikombe yegukanye muri FESPACO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/03/2019 15:39
1


Filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ yayobowe na Joël Karekezi uri mu bahanga mu ruganda rwa sinema mu Rwanda, yegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera i Ouagadougou muri Burkina Faso birimo n’igihembo nyamukuru cyitwa ‘l’Étalon de Yennenga’. Joel Karekezi yatangaje akayabo k’amafaranga kagiherekeje.



FESPACO yabaye hagati yo ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 02 Werurwe 2019. Filime ya Joël Karekezi yahawe igihembo cy’iyahize izindi mu cyiciro cy’iz’abagabo. Joël Karekezi ahabwa igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, yafatanyije na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kucyakira. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2019 ni bwo Joel Karekezi yatangaje akayabo k’amafaranga yahawe gaherekeje iki gihembo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari abajijwe amafaranga yahembwe nyuma yo kwegukana kiriya gihembo muri FESPACO yagize ati” Igihembo ni ibihumbi mirongo itatu by’amayero (30,000Euros) ndetse n'andi ibihumbi mirongo itanu (50,000Euros) azifashishwa mu gusakaza iyi filime (Distribution)” Aya yose ahwanye n’ibihumbi mirongo inani by’amayero (80 000Euros) yahawe kubera iki gihembo, bivuze ko ari amafaranga y’amanyarwanda arenga miliyoni mirongo inani (80,000 000frw).

Joel Karekezi

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Burkina Faso ni bo bashyikirije Joel Karekezi igihembo yegukanye

Izi Miliyoni ariko arenga 30,000,000frw ni yo yahise ahabwa nk’ishimwe mu gihe andi arenga 50,000,000frw  azashyirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza iyi filime iri mu z’abanyarwanda zikomeje kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga.

Filime “The Mercy of the Jungle”, irimo Nirere Shanel ikubiyemo inkuru ishushanya urugendo rw’umusirikare w’u Rwanda [ukina yitwa Xavier] watsinze urugamba nyuma akisanga mu ishyamba ryo muri Congo Kinshasa mu gice cyari cyuzuyemo abanzi. Imara iminota 90, ikaba yaranditswe na Casey Schroen, Joel Karekezi ndetse na Aurélien Bodinaux. 

Ifatwa ry’amashusho n’imirimo yo gutunganya iyi filime byayobowe na Joel Karekezi. Irimo abakinnyi nka Marc Zinga, Stéphane Bak, Ibrahim Ahmed Pino , Nirere Shanel , Kantarama Gahigiri n’abandi batandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc.matatajado5 years ago
    wow abasebyaga film nyarwanda bibabere isomo kbs congs @karekezi





Inyarwanda BACKGROUND