RFL
Kigali

Joyce Prado yambuwe ikamba rya Nyampinga wa Bolivia

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2019 16:41
0


Umukobwa witwa Joyce Prado yambuwe ikamba rya Nyampinga wa Bolivia na kompanyi Promotions Gloria. Byaturutse ku butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko atwite arenzaho ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we w’umunyamideli Rodrigo Giménez.



Joyce  w’imyaka 22 ukomoka Santa Cruz yambuwe iri kamba rya Nyampinga wa  Bolivia nyuma y’amezi atandutu aryambitswe. Ni icyemezo cyafashwe na kompanyi Promotions Gloria isanzwe itegura amarushanwa y’ubwiza muri iki gihugu.

Ni nyuma y’uko uyu mukobwa atangaje ko atwite kandi ko yitegura gutangira ubuzima bushya n’umukunzi we wo Paraguay.

Dail Mail iravuga ko Joyce Prado aganira n’itangazamakuru ryo muri Bolivia yavuze “Yego! Turitegura kubyara. Kandi dushyigikiwe n’imiryango yacu. Twese turishimye. Nkunda bidasubirwaho Rodrigo kandi twunze ubumwe’.

Yavuze ko bataremeza neza itariki y’ubukwe bwabo ariko ko ari vuba. Yongeraho ibyo bakora byose babikora bitonze ‘kuko bashyigikiwe n’imiryango yombi’.

Joyce Prado yahagarariye Bolivia muri Miss Universe 2018 mu irushanwa ryabereye muri Thailand, ntiyabashije kugeza igihugu cye muri kimwe cya kabiri.

Yambitswe ikamba rya Miss Bolivia mu 2018 nyuma y’uko yari yanatsindiye ikamba rya Miss Tourism Bolivia mu 2015.


Miss Joyce Prado yambuwe ikamba nyuma y'amezi atandatu.

Kompanyi Promotions Gloria isanzwe itegura amarushanwa ya Nyampinga wa Bolivia, guhera mu 1985, izwiho kubivanga na Politiki.

Yanditse ku rukuta rwa Facebook, ivuga ko Joyce Prado yambuwe ikamba nyuma yo kutubahiriza ibyari biri muri kontaro. Iyi kompanyi ni nayo isanzwe itegura amarushanwa Miss Santa Cruz ndetse na Miss Bolivia.

Uyu mukobwa aherutse kwandika kuri instagram avuga ko we n’umukunzi we w’umunyamideli Rodrigo Giménez, bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Yagize ati “ Ndashaka kubabwira ko ari njye mugore wishimye ku isi kubera ko ubuzima bwanjye bwuzuye urukundo. Ikindi n’uko njye n’umugabo w’inzozi zanjye turitegura kuba mu bundi buzima bwiza.

Ibitangaza mu buzima bwacu biragoye kubisobanura cyane cyane iyo mwitegura umuntu mushya mu  muryango.”

Tatiana Limpas, Umuyobozi wa Promociones Gloria itegura amarushanwa ya Miss Bolivia, yabwiye ikinyamakuru El Día Digital, ko Miss Joyce afite ‘amasezerano y’imyaka itanu akorana na bo’. Yongeraho ‘azakomeza gukorana natwe nk’umunyamideli’.

Amabwiriza ya Miss Universe agaragaza ko nta mukobwa wemerewe gutwita cyangwa kubyara agifite ikamba.


Miss Joyce yanditse kuri instagram agaragaza ko yitegura kwibaruka.

Yavuze ko we n'umukunzi we bashyigikiwe n'imiryango yombi.

Miss Joyce Prado ubwo yari mu myitozo muri Miss Universe yabereye Bangkok muri Impact Arena, kuya 16 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND