RFL
Kigali

Juda Muzik bashyize hanze indirimbo nshya bise 'Bitinde'-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:15/05/2019 12:05
0


Abanyamuziki JUDA MUZIK baherutse gushyira hanze indirimbo "RUGENDE" igakundwa n'abatari bake, bayikurikije indi ndirimbo nshya bise 'Bitinde'. Ni indirimbo ishingiye ku nkuru y'urukundo cyane cyane ikavuga ku bantu bimariramo abo bakundana bafite intego zo guhesha bagenzi babo agaciro n'icyubahiro.



 INYARWANDA yaganiriye n'umwe mu bagize Juda Muzik ari we Da Rest adutangariza ko ubutumwa bibanzeho muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu gushyira mu bikorwa imitoma babwira abo bakundana. Ati: "Indirimbo ivuga ku muntu wimariye mu mugenzi we bakundana kandi imitoma yose abwira umukunzi we ndetse n'ibyo yizeza uwo bakundana, kubishyira mu bikorwa."

Da Rest yakomeje adutangariza ko hari ibihe bidasanzwe bagize mu guhanga iri ndirimbo. Yagize ati "Igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo cyaje mu 2017 ubwo twari mu myitozo y'igitaramo cya Mani Martin twagombaga kuririmbiramo i Musanze, icyo gihe twashatse akantu twaza gukora ku rubyiniro ngo dushyushye abari bitabiriye ni uko birangira twanditse iyi ndirimbo 'Bitinde' noneho nyuma tunabiganiraho turayikora." 


Da Rest umwe mu bagize itsinda JUDA MUZIK


Junior umwe mu bagize itsinda rya JUDA MUZIK

Iyi ndirimbo mu kuyinoza Juda Muzik yafashijwe na bamwe mu basore bahoze muri Yemba Voice Moses na Kenny Sol. Bitinde ikaba yarakozwe na Bob Pro. Iyi ndirimbo 'Bitinde' iri kugaragara kuri shene ya Youtube y'umufatanyabikorwa The Focus Media Intertainment w'iri tsinda rya Juda Muzik. Ubwo twaganiraga na Da Rest yadutangarije ko kubera amakosa atandukanye bagiye bakora kuri shene yabo JUDA_MUZIK byabaye ngobwa ko baba barekeyaho gushyiraho indimbo zabo kugirango bagire ibyo bakosora.    

Juda Muzika yizeye ko iyi ndirimbo izawubonamo umusaruro cyane ko uburyo ikozemo buri ku rwego rwo hejuru. Tuganira na Da Rest  yasoje kandi ashimira abakunzi babo na INYARWANDA bayibaye hafi kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu bamaze kuzuza indirimbo eshanu (5) ari zo; Wawundi, Biramvuna, Naratwawe, Rugende na Bitinde bashyize hanze uyu munsi.

Kanda hano wumve "BITINDE "  ya Juda Muzik







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND