RFL
Kigali

Judith Heard, umunyamideli ukomoka mu Rwanda yemeje ko yatandukanye n’umugabo we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2019 17:11
1


Judith Heard Kantengwa umunyamideli ufite amaraso y’abanyarwanda, yamaze kwemeza ko yatandukanye byeruye n’umugabo we Richard Alex Heard bari bamaranye imyaka 13. Bombi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore muri 2006.



Judith ni umwe mu bagore bavuzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda n’ahandi mu myaka ibiri ishize. Yagiye avugwaho ibibi n’ibyiza, byose agashinyiriza. Mu minsi ishize hanasohotse amafoto y’ubwambure bwe yavugishije benshi, itangazamakuru rityaza ikaramu, ahundagazwaho ibitutsi na benshi, Polisi imutegera amaboko.

Ikinyamakuru Howwe.Biz cyanditse ko Judith uri mu banyamideli bakomeye mu karere yemeje ko yatandukanye n’umugabo we Alex. Ngo yeruriye itangazamakuru bitewe n’uko yari arambiwe gukomeza guhisha ibanga ry’urushako. Ati “ Ndavuga ibi bitewe n’uko narambiwe gukomeza guhisha. Ndashaka ubwisanzure muri ibi bintu. Ni igihe kinini havugwa ibintu byinshi bitandukanye.”

Judith yatandukanye n'umugabo we

Ikinyamakuru The Brige Uganda kivuga ko Alex watandukanye na Judith, yakunze kujya igihe kinini ku mugore we uba muri Kenya, Shia Sha Shaban bashwanye muri 2010 amushinja kwikunda no gusahura imitungo.

Judith uheruka mu Rwanda mu birori ‘Celebrities Christamas Party” yavuze ko agiye gukomeza kwita ku nshingano zo kurera abana yabyaranye n’uyu mugabo.

Muri 2017, Judith mu kiganiro kirere yahaye ikinyamakuru Howwe.biz, yavuze ko atajya ashidikanya ku mugabo we. Ku bivugwa y’uko yakunze kwisangira undi mugore, yasubije ko bavugana igihe kinini kuri telephone bityo acyeka ko atamuca inyuma.

Judith n'abana be b'impanga.

Yiyemeje kwita ku bana yasigiwe n'umugabo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • havugimana donathi5 years ago
    Ndabemera





Inyarwanda BACKGROUND