RFL
Kigali

Jules Sentore yakoze igitaramo 'Inganzo yaratabaye' cy’ubudasa yaherewemo inkoni ya Sekuru aragizwa injyana Gakondo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2019 6:37
1


Umuhanzi Jules Sentore yahawe inkoni y’ubushumba y’injyana Gakondo mu gitaramo cy’ubudasa ‘Inganzo yaratabaye’ cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere. Yashyigikiwe na Intore Masamba, Ingangare, Ibihame Cultural Troupe ndetse na Gakondo Group.



Mu byangombwa bye yitwa Icyoyitunguye Jules Bonheur yamenyekanye mu muziki ku izina rya Jules Sentore. Igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cyabaye kuri uyu wa 05 Nyakanga 2019, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo cyamamajwe mu gihe cy’amezi arenga arindwi, kitabiriwe n’urubyiruko, abakuze n’ab’imvi zabaye uruyenzi. Cyatangiye hari imwe mu myanya iticawemo gisozwa ubwitabire buri hejuru benshi batifuza gutaha.

Cyatangijwe gikerereweho isaha imwe kuko batangiye saa mbili zuzuye mu gihe bari batangaje ko bagombaga gutangira saa moya z’umugoroba.

Umwanya wa Gakondo Group yanyuze benshi mu bitaramo yaririmbyemo muri Hoteli n’ahandi:

Saa mbili zuzuye iki gitaramo cyatangijwe na Gakondo Group yari igizwe na Michel, Audia Intore, Samuel, Emmanuel n’abandi bafatanyije kuririmba indirimbo ‘Nzarara mbabonye’, ‘Urw’abahanga n'abahanzi’, ‘Ni wowe’, ‘Girubuntu’ n’izindi.

Ni indirimbo bateye bikirizwa na benshi bakunda umuco. Bombi bahuzaga amajwi bikanyura benshi bigaherekezwa n’umuziki wirangiraga mu ngoma z’amatwi.

Mu gihe kirenga isaha bamaze ku rubyiniro bakuriwe ingofero basezera bashima uko bakiriwe n’umubare w’abari bamaze kugera ahabereye igitaramo.

Audia Intore uri mu bagize Gakondo Group, yabwiye INYARWANDA, ko Gakondo Group ari umuryango mugari yigiyemo byinshi kandi uko umunsi ushira ariko yigira byinshi kuri bakuru be bamubanjirije mu rugendo rw’umuziki.

Yavuze ko biteye ishema kugira uruhare mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ giha ikuzo umuziki mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Jules Sentore ni umuvandimwe uba muri Gakondo Group yareze benshi ndetse na nubu turacyakora. Nishimira ko Gakondo yahawe icyicaro kandi nibyo tugomba gukomeza kuyishyigikira kugira ngo umuco utazacika.”

“Igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cyatanze ishusho y’uruhare rw’umuziki mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.”

Abasore babiri bahawe izina na Cecile Kayirebwa:

Gakondo Group bakorewe mu ngata n’itsinda Ingangare babarizwa mu Bubiligi. Ni itsinda rimaze kubaka ibigwi mu muziki gakondo bakimara kwiyemeza kwihuriza hamwe begereye Cecile Kayirebwa abita ‘Ingangare’ nk’uko babwiye INYARWANDA.

Bageze ku rubyiniro bambaye imyenda y’ibara ry’umweru ndetse n’amafurari afite ibara ry’ubururu bashimangira urukundo bafitiye ikipe ya Rayon Sports. Bavuze ko bari bakumbuye gutaramira ku ivuko kandi ko bishimiye gufasha umuvandimwe wabo (Jules Sentore) mu gitaramo.

Baririmbye indirimbo ‘Imena’ bakoranye n’umunyabigwi Cecile Kayirebwa. Baherutse kubwira INYARWANDA, ko bitegura gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo. Baririmbye babifatanya no gucinya umudiko bakanyuzamo bagatamba gitore.

Basoreje ku ndirimbo bise ‘Rayon Sport yacu’ yanyuze benshi mu bafana b’iyi kipe iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona. Abitabiriye bayiririmbye kuva itangiye kugeza basoje.

Ingangare basabaga abitabiriye iki gitaramo gufatanya nabo kwizihirwa bakarenzaho ko Rayon Sports ikwiye gutwara ibikombe kugera i mahanga.

Ingangare babwiye INYARWANDA ko ari iby’igiciro kinini gufatanya n’umuvandimwe (Jules Sentore) bakuranye bakabana no muri Gakondo Group igihe kinini.

Charles Uwihiziwe na Lionel Sentore bati “Byari byiza kandi twishimiye uko twakiriwe n’abanyarwanda. Hari hashize igihe tudataramira mu Rwanda ariko batweretse urukundo.”

Umwanya w’umushyitsi Mukuru mu gitaramo; Jules Sentore:

Jules Sentore yaserutse ku rubyiniro yambaye ipantalo ya kaki, inkweto y'ibihogo, imikufi ku kuboko, umusatsi yakaraze ndetse n’umwitero. Yahagaze ku rubyiniro ubona ko yizihiye gutaramira abayobotse injyana Gakondo.

Yaririmbye afashwa mu majwi n’abaririmbyi barenga icumi bamwe banyuze mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo hiyongeraho kabuhariwe kuri gitari Clement wamucurangiye indirimbo ze zose.

Uyu musore kandi ni nawe wari ukuriye itsinda ryateguye ibijyanye n’imiririmbire ya Jules Sentore muri iki gitaramo. Yabwiye INYARWANDA ko ari iby’igiciro kuba Jules Sentore yaramuhisemo mu bandi bose akamufasha mu mitegurira y’iki gitaramo.

Yavuze ko iyo bakoraga imyitozo yo kuririmba hari igihe Jules Sentore yatindaga ariko ko yabaga yabimumenyesheje. Ati “Byagenze neza nk’uko twabiteguye. Jules Sentore ni umuvandimwe kandi twakoze uko dushoboye kugira ngo uyu munsi ugende neza. Twamaze igihe kinini dutegura ibyo mwabonye uyu munsi.”


Mu gice cya mbere cy’iki gitaramo, Jules Sentore yahereye ku ndirimbo ‘Imbere ni heza’ asoje kuririmba yagize ati ‘Muraho neza. Mumeze neza. Muranyumva neza’. Iyi ndirimbo yasohotse kuya 17 Kamena 2019, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi bitanu ku rubuga rwa Youtube.

Yakomereje ku ndirimbo ‘Umpe akanya’ yakoranye n’umuhanzikazi Teta Diana, urukundo rutangira kuvugwa kuva icyo gihe ubwo bayishyiraga hanze. Yaririmbye anoza neza ijwi rye akanyuzamo akabaza abitabiriye igitaramo niba bameze neza.

Indirimbo ya Gatatu yaririmbye iyi yise ‘Udatsikira’ yatumye atangira guhangwa amaso muri gakondo. Ni indirimbo yateye yikirizwa na benshi banyuzwe n'ubuhanga bw'uyu musore mu ijwi.  Iyi ndirimbo yahagurukije benshi akomerwa amashyi. Yayiririmbaga atera akaguru mu kirere, amanika amaboko mu kirere akungamo ati "ahubwo rero’.

Yunzemo indirimbo ‘Gakondo’ yashyize hanze ku wa 01 Gicurasi 2019. Iyi ndirimbo yumvikana nk'iyizihiye ibicurangisho ikaryoshwa bikomeye n'amagambo ayigize. Yayiririmbye igaragaza ko yamaze gucengera muri benshi banyuzwe nayo. Mu kunoza neza imiririmbire yanafashijwe n'umuvandimwe we Ruti.

Indirimbo nyinshi yaririmbye muri iki gitaramo zakozwe na Producer Madebeat [Yari muri iki gitaramo]. Jules Sentore yamushimiye cyane avuga ko yamukoreye indirimbo nziza zamwaguriye igikundiro.

Yageze ku ndirimbo ‘Ifoto’ yitegura gushyira hanze nk’uko yabibwiye INYARWANDA, avuga ko ari nziza kandi ‘inogere abayumvise n’abandi batarayumva’.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y'imitoma aba abwira umukunzi we amusaba kubika neza ifoto akayishyira kure ndetse ko uzamubaza azamubwira ko yayihawe n'uwamuzonze yita 'umutarutwa’.

Yaririmbye kandi indirimbo ‘Sine ya mwiza’, ‘Indashyikirwa’ yungamo ‘Ngera’ yabaye idarapo ry’umuziki we. Ni indirimbo yamwaguye mu banyamuziki b’abanyarwanda imuha umwihariko mu bakora injyana Gakondo.

Yavuye ku rubyiniro ahamagara Ibihame Cultural Troupe bakiriwe bakomerwa amashyi mu buryo bukomeye. Yavuze ko ari itsinda bakoranye kandi bakuranye ndetse ko hari byinshi yagiye abigisha.

Ni itsinda ry'abasore bakaraga umubyimba, bakingiwe n'ingabo bagahuza mu mashyi n'umudiho usemburwa n'ibyivugo byuzuye ikinyarwanda cyumutse ndetse n'amakondera yizihiye ugutwi.

Mu gice cya kabiri yagarutse yahinduye imyambaro:

Jules Sentore yagarutse ku rubyiniro akenyeye kinyarwanda. Yari yambaye umushanana n'inigi mu ijosi. Yahereye ku ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise 'Warakoze Mana'. Iyi ndirimbo ayigeze hagati yahamagaye Buravan aramusanganira ku rubyiniro bahuza kubyinana bya Kinyarwanda.

Jules yabwiye INYARWANDA ko guhamagara Buravan ku rubyiniro ari uko ari umuhanzi mugenzi we yari abonye hafi ye kandi ko byamushishije kuko yabonye ko ashyigikiwe.

Burabyo ari ku rubyiniro yahawe indangururamajwi akomeza gusubiramo agira ati ‘Warakoze Mana’ hafi inshuro icumi ubundi aha rugari abitabiriye igitaramo nabo bararimba. Ni ibintu byongereye ibyishimo by’abitabiriye iki gitaramo.

Jules Sentore yanzitse ku ndirimbo ‘Mana urera’ akomereza ku ndirimbo ‘Guluma’ yakoranye n’umuhanzikazi wo muri Uganda Irene Ntale. Ijwi ry’uyu muhanzikazi ryaririmbwe n’umukobwa witwa Peace watsinze icyiciro cya mbere mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.

Muyango umutoza w’itorero ry’igihugu Urukerereza ukundirwa ‘ijwi’

Muyango yaririmbye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye nyuma y’uko benshi basabye ko bashaka kumva ijwi rye.

Yari yicaye mu myanya y’icyubahiro aherezwa indangururamajwi maze ahera ku ndirimbo yise ‘Mwiriwe neza’. Ni indirimbo yisanzuye muri benshi bakunze uyu muhanzi kuva agitangira urugendo rw’umuziki bagakunda ibihangano bye.

Yongereye ubushyuhe mu bitabiriye iki gitaramo ageze ku ndirimbo ‘Nyemerera mvunyishe’ biba ibindi bindi. Ni indirimbo izwi na benshi. Jules Sentore yamusanganiye bafatanya kuyiririmba binyura benshi bitabiriye iki gitaramo bifuzaga ko Muyango akomeza kubaririmbira.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo yasubiye mu byiciro bye akurikira igitaramo nk’abandi. Yongeye kuririmba iyi ndirimbo afatanyije na Jules Sentore, Ingangare baherekeza abitabiriye igitaramo.

Mariya Yohana ‘umuhanuzi’ wamamaye mu ndirimbo ‘Intsinzi’

Mariya Yohana ni umwe mu bitabiriye igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’, ndetse mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera hari amashusho yasohotse amugaragaza ahamagarira abantu kuzitabira iki gitaramo.

Umwe mu bari bayoboye iki gitaramo, yabajije abitabiriye niba bashaka kumva ijwi rya Mariya Yohana bose bahanikira rimwe amajwi bavuga ‘Intsinzi’. Mariya Yohana yazamutse ku rubyiniro aherekejwe n’abandi babyeyi barimo n’umugore wa Minani Rwema witwa Jacky.

Yaririmbye indirimbo ‘Intsinzi’ izamura ibyishimo bya benshi mu bitabiriye iki gitaramo. Ni umwe mu bahanzi batanga ibyishimo ku bisekuru byombi, abakuze n’abakiri bato. Iyi ndirimbo yihariye umwanya munini muri iki gitaramo cyane ko benshi bayizi neza kuva itangiye kugeza isoje.

Yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi y’urufaya, nawe ati ‘Murakoze’.


Afande! Intore Masamba:

Masamba yaserutse mu mwambaro wa gisirikare. Yaririmbye indirimbo nyinshi zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora igihugu nk’intego y’iki gitaramo.

Mbere y’uko aririmba buri ndirimbo yavugaga uko byabaga bimeze. Yaririmbye na nyinshi mu ndirimbo bigishijwe na Sentore Athanase [Umubyeyi we]. Indirimbo yahimbye Inkotanyi zafashe igihugu, izo yahimbiye muri CND, mbere na nyuma y’urugamba n’izindi zanyuze benshi.

Yaririmbye indirimbo nka ‘Jenga taifa’, ‘Kigali’, ‘Zagishe zitashye’, ‘Konjogera’ iri mu ndirimbo zikunzwe cyane n’izindi.

Yavuze ko yamaze igihe kinini akora igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ yanzura guharira Jules Sentore kugira ngo n’abato bagire uruhare mu gusigasira ibyagezweho mu Rwanda.

Yagize ati “Inganzo yaratabaye ni igitekerezo cyanjye. Inganzo nayijyanye ku rugamba ngira Imana ndanayitahana. Icyiza cyanjye n’uko nshaka kuyiraga abana bato kugira ngo nabo bayikomeze.

Jules rero mwabonye maze imyaka igera kuri ine nkora ‘Inganzo yaratabaye’ kandi bari bahari na Gakondo ubu ngubu mu mwanya ndaza kubabwira uko mubigenza kugira ngo iyi nganzo nyihe urubyiruko nabo bakomeze amajoro twabarariye mu mvungure nyinshi mu bishyimbo byinshi mu mazi ataboneka.”

Turasaba rero ngo mukomeze…ariko icyo dushaka ubu ng’ubu ni intambara yo kubaka igihugu cyacu. Turifuza ko mwese muba inkotanyi.” Masamba yasabye abitabiriye iki gitaramo guhagaruka bagashima ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu. 

Jules Sentore yaragijwe ‘Gakondo’

Masamba yahagamaye Jules Sentore ku rubyiniro amushyikiriza inkoni yavuze ko nawe yayihawe na Se Sentore Athanase amuragiza injyana ‘Gakondo’. Yavuze ko Jules Sentore ariwe ukwiye kuragizwa injyana ‘Gakondo’ kuko akiri muto kandi bamwitezeho impinduka.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA Jules Sentore yashimye bikomeye Masamba Intore wamuhaye inkoni y’inganzo gakondo avuga ko ari ikintu azakomeza kuzirikana no kwitaho mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yagize ati “Yabitekerejeho nk’umubyeyi kandi ndabishimira Imana. Ndamushimira by’umwihariko…ntabwo ampaye inkoni y’umuryango ahubwo ampaye inkoni y’inganzo yatabariye igihugu andaze inkoni ya gakondo group. Gakondo yareze benshi nanjye ubwanjye ndimo. Ni ibyo kwishimira kandi nizera ko ari ikintu nzakomeza kuzirikana.”

Yavuze ko inkoni yahawe agiye kuyikoresha mu bikorwa bitandukanye kandi yizera neza ko azagerageza kwitwara neza. Yahigiye kugeza mu gihugu hose gakondo, ndetse ikambuka imipaka ikagera no mu mahanga bakamenya umuco nyarwanda kuko ari mwiza ushimishije kandi unogeye amatwi. 

Amafoto ya Jules Sentore:

Umuhanzi Buravan yamusanganiye ku rubyiniro

Yaragijwe injyana Gakondo

Amafoto ya Masamba Intore

Masamba yaserutse mu mwambaro wa gisirikare

Amafoto y'Ingangare

Lionel Sentore[Ubanza ibumoso]

Charles Uwizihiwe

Amafoto y'Ibihame Cultural Troupe

Amafoto ya Gakondo Group

Audia Intore

Amafoto ya Mariya Yohana

Mariya Yohana ari kumwe na Senateri Tito Rutaremara

Ntazinda Marcel Umuyobozi wa Gakondo Group ni we wari uyoboye iki gitaramo

Wari umugoroba mwiza ku bakunda injyana Gakondo



JULES SENTORE YARAGIJWE INJYANA GAKONDO

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA.COM

VIDEO: Uwamariya Cecile-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric4 years ago
    Coup de chapeau Janvier! Inkuru yandikanye ubuhanga mu kinyarwanda kandi mu kinyarwanda kiza. Komereza aho rwose





Inyarwanda BACKGROUND