RFL
Kigali

Jules Sentore yashyize imbere gakondo mu gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ yatumiyemo Masamba, Ingangare n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2019 11:05
0


Ku nshuro ya mbere umuhanzi uri mu bagezweho, Jules Sentore agiye gukora gitaramo kinini yise ‘Inganzo yaratabaye’ kitavangiye kirimo umuco ijana ku ijana. Yagitumiyemo amatsinda akomeye mu muziki Gakondo babyirukanye ndetse n’umuhanzi Mukuru Intore Masamba wagwije ibigwi.



Icyoyitungiye Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore ari hafi kwibaruka! Ni igitaramo amaze igihe kirenga amezi abiri yamamaza. Kuri ubu yashyigikiwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ikinyobwa cya Mutzig, kompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir ndetse na Rg-Consult isanzwe itegura ibitaramo.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Gakondo’ muri iki gitaramo yahaye ikaze Intore Masamba wamufashije mu rugendo rw’umuziki, abasore babiri bagize Ingangare, Gakondo Group ndetse na Ibihame Cultural Troupe. Itsinda Ibihame Cultural Troupe rigizwe n’abasore gusa abenshi babarizwamo batojwe na Sentore abandi batorejwe mu Indashyikirwa. Itsinda Ingangare rigizwe n’abasore babiri Lionel Sentore mubyara wa Jules Sentore na Uwizihiwe Charles

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Jules Sentore yavuze ko amezi abiri ashize ari mu myiteguro y’iki gitaramo we n’abazamufasha. Avuga ko ari igitaramo yahaye umwihariko wa Gakondo n’umuco nyarwanda. Ni igitaramo ateganya ko gishobora kumara hagati y’isaha imwe n’amasaha abiri.

Jules Sentore ageze kure imyiteguro y'igitaramo 'Inganzo Yaratabaye'

Yavuze ko kuri ubu agejeje kuri 70% yitegura ko 30% isigaye ari iy’abazitabira igitaramo. Yagize ati “Ndimo kubitegura kinyamwuga. Tumaze iminsi mu myiteguro. Dukora buri munsi guhera ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu. Ni ku nshuro ya mbere nteguye igitaramo kingana gutya.

Yungamo ati “Abantu bari bakumbuye gakondo ntabwo baherukaga kubona gakondo. Ibitaramo byayo yakoraga twari twarabihagaritse mu rwego rwo kugira ngo dutegura alubumu yacu nka Gakondo…Ntekereza ko mu byo tugomba kwerekana tugomba gukomeza kubereka gakondo,”

Iki gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ giteganyijwe kuba tariki 07 Nyakanga 2019 kizabera muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira mu myanya isanzwe ni ibihumbi icumi (10,000 Frw). Mu myanya y’icyubahiro ku muntu umwe ni ibihumbi mirongo itatu (30,000 Frw). Ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi Magana abiri (200,000 Frw).

Jules Sentore afite izina rinini mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’ ndetse na ‘Gakondo ‘aherutse gushyira hanze.

REBA HANO INDIRIMBO 'GAKONDO' YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND