RFL
Kigali

Jules Sentore yunamiye umubyeyi we umaze umwaka yitabye Imana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2019 13:46
0


Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 ahagana mu ma saa Saba z’ijoro ni bwo inkuru y’incamugongo yari igeze hanze ko umubyeyi wa Jules Sentore yitabye Imana azize uburwayi. Icyo gihe iyi nkuru itari nziza yemejewe na Jules Sentore ubwe wemereye umunyamakuru ko yabuze umubyeyi we nyuma y’iminsi yari amaze arwaye.



Kuri uyu wa 14 Werurwe 2019 Jules Sentore yunamiye umubyeyi we  agira ati” Mama wanjye umwaka urashize uri iburyo bw’iyakuremye gusa nizeyeko tuzabonana,ndagukumbuye bikomeye ariko ntakundi.mboneyeho gusaba umubyeyi wacu nyiri ubutungane ko yadushoboza natwe tukiri muri ubu buzima tukitwara neza maze tukazahimbazanya ubuziraherezo.Umutako watatswe n’iyaguhanze nzahora nzirikana ubutore n’ubupfura wantoje maze nkubere aho utari.”

sentore

Jules Sentore yunamiye umubyeyi we...

Umubyeyi wa Jules Sentore witwa Umutako Fanny yari azwi ku kazina ka "Buce",Yasize abana babiri ari bo Jules Sentore na mushiki we witwa Uwamwiza Cassandra n’umwuzukuru umwe witwa Rwamwiza Slaine [umukobwa wa Jules].

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND