RFL
Kigali

Igitaramo cya Juliana Kanyomozi wari ukumbuwe cyateje umwuka mubi! Rurageretse hagati y'abagiteguye na B2C

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/06/2022 13:29
0


Rurageretse hagati y'inzu ifasha abahanzi, Swangz Avenue Record label na B2C nyuma y’uko iyi inzu iteguye igitaramo gikomeye cya Juliana Kanyomozi wari umaze igihe akumbuwe, hanyuma ikagishyira ku munsi umwe n'uwo icyo iri tsinda rikomeye muri Uganda (B2C) ryari rimaze igihe ritegura.



Swangz Avenue Record ni Label n'inzu ifasha abahanzi iri mu zikomeye muri Uganda, ariko ikaba ifite n'ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bikomeye. Ubu umwuka wabaye mubi hagati y'ubuyobozi bw'iyi nzu n'itsinda rya B2C, nyuma y’aho bateguye igitaramo gikomeye cya Juliana Kanyomozi bakagishyira ku itariki imwe n'icyo iri tsinda rikomeye muri Uganda ryari rimaze ukwezi ritegura.

B2C yari imaze igihe kigera ku kwezi iri gutegura igitaramo bise FREEDOM CITY, ndetse yari yaranashyize hanze integuza zacyo mu rwego rwo kucyamamaza. Ku integuza bagaragaje ko iki gitaramo kizaba tariki 19 Kanama 2022. Kwinjira mu myanya isanzwe ni ibihumbi 10 by'amashiringi, muri VIP ni ibihumbi 30 by'amashiringi naho ku meza manini ni miliyoni y'amashiringi. 

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, abagize iri tsinda batunguwe no kubona Juliana Kanyomozi atangaje ko afite igitaramo gikomeye yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ndetse anagaragaza ko kizaba tariki 19 Kanama 22, itariki ihuye neza n'iy’icyabo!. 

Nk’uko twigeze kubigarukaho, iki gitaramo kiri gutegurwa na Swangz Avenue Record label. Icyateye umwuka mubi hagati ya na Swangz Avenue na B2C ni uko bibaye ubugira kabiri gutegura igitaramo, bakagishyira ku munsi umwe n’uwo icy'iri tsinda. Ibi ubisesenguye bigaragara nk’aho ari ihangana!

Bobby Lash ukunze kuvugira itsinda rya B2C, mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM, yagaragaje ko Swangz Avenue atari ubwa mbere ibahemukiye muri ubu buryo. Yagize ati: ''Ntabwo ari ubwa mbere Swangz Avenue ikoze ibi bintu. Mu 2018 twatangaje amatariki y'igitaramo cyacu, maze nabwo kuri iyo tariki ihashyira Morgan Heritage, sinzi niba bafitanye ikibazo natwe''.

N’ubwo bishobora kubatera igihombo gikomeye, yakomeje avuga ko batazasubika igitaramo cyabo ati''ubu ntacyo dufite twakora ibintu byararangiye, twavuze tuti reka duhindure itariki ariko ntibyashoboka buri kintu cyose twamaze kucyishyura hashije ukwezi dutegura iyi konseri ntabwo dushobora kuyisubika''.

Juliana Kanyomozi ufite izina rikomeye n'igikundiro yari amaze igihe adakora ibitaramo, nyuma yo kwibaruka iki nicyo gitaramo gikomeye agiye gukora. Iki gitaramo cye cyateguwe na Swangz Avenue kizabera Serena Kampala Hotel. Itike ya macye ni ibihumbi 150 by'amashiringi naho ku meza manini ni miliyoni 3 z'amashiringi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND