RFL
Kigali

Junior Multisystem wakoze impanuka agacibwa ukuboko ameze gute?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/04/2019 9:09
2


Mu minsi ishize ni bwo Junior Multisystem yakoze impanuka ikomeye yaje no kumuviramo gucibwa akaboko kwa muganga aho arwariye mu bitaro bya CHUK. Ibi byatumye Inyarwanda yifuza kumenya uko uyu mugabo wakoze nyinshi mu ndirimbo zamamaye hano mu Rwanda amerewe bityo twegera umwe mu bamurwaje.



Bijyanye n'uko uyu musore n’umuryango we batigeze bifuza ko uburwayi bwe bwajya mu itangazamakuru ndetse n’ibitaro bya CHUK arwariyemo bikubahiriza icyifuzo cye, kuri ubu nta munyamakuru wemerewe kumusura akeneye gufata inkuru cyane ko igihe azaba yorohewe ari we ubwe uzaba ashobora kuganira n’abanyamakuru. Icyakora nanone nk’umwe mu bantu b’ibyamamare unafite umubare w'abatari bake bakunda ibyo akora baba bakeneye kumenya uko amerewe.

Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda yifuza kumenya uko ubuzima bwa Junior Multisystem buhagaze aho ari kwa muganga nyuma yo gucibwa ukuboko. Mu kiganiro kihariye umunyamakuru yagiranye n’umwe mu barwaje Junior Multisystem yagize ati” Junior ari gukira ubu nta kibazo rwose urabona ko yagaruye intege. Hatagize rwangendanyi icyumweru gitaha yasezererwa mu bitaro.”

Junior

Junior Multisystem n'ubwo ngo bamuciye akaboko ariko ngo si ibintu bizamubuza gukomeza gukora muzika nk'uko abamuri hafi babitangarije Inyarwanda.com

Umwe mu barwaje Junior Multisystem yatangarije umunyamakuru ko kuri ubu n'ubwo Junior arwaye ariko ko abasha kuganira, agaseka, mbega akaba ari gukira rwose. Uyu murwaza yatangarije Inyarwanda ko mu by’ukuri iyo urebye mu maso ha Junior Multisystem ubona ari umugabo wamaze kwakira ibyamubayeho cyane ko n'ubwo bamuciye akaboko ariko byibuza akiriho. Yagize ati” Ntawamenya ikiri mu mutima w’umuntu ariko rwose iyo urebye mu maso ha Junior Multisystem rwose ni umusore wamaze kwiyakira nta kibazo bimuteye n'ubwo ari ibyago byamubayeho.”

Junior Multisystem ni umwe mu ba Producer bakomeye hano mu Rwanda wakoze indirimbo zinyuranye zamamaye cyane. Mu ijoro ryo ku wa Gatandaru tariki 30 Werurwe 2019 ni bwo yakoze impanuka ikomeye aho yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali atangira kwitabwaho n’abaganga kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kumuca akaboko k’ibumoso kuko amagufa ya ko yari yangiritse. Akaboko ka Junior bagaciye tariki 3 Mata 2019. Kuri ubu amakuru ava mu bitaro bya CHUK ni uko uyu mugabo yamaze koroherwa ku buryo bigenze neza icyumweru gitaha yava mu bitaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • PearlG5 years ago
    N'ibyago gutakaza akaboko kandi ari umucuranzi, ariko Imana izamucira inzira nyuma yuko satani amucukuriye urwobo.
  • Gervais5 years ago
    Sorry ma bwoy junior imana irabizi nzagusengera imana ikorohereze kbs





Inyarwanda BACKGROUND