RFL
Kigali

Just Family bafatanyije na Mico The Best bashyize hanze indirimbo 'Aramurika' yasohokanye n'amashusho yayo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2019 13:02
0


Jimmy, Croidja ndetse na Bahati ni amazina y'abasore batatu bagize itsinda rya Just Family. Aba mu minsi ishize batangarije Inyarwanda.com ko bafite umuhate wo gukora cyane kugira ngo biborohere kongera gusubiza iri tsinda mu ruhando rw'akomeye mu Rwanda. Just Family umurindi wayo ikomeje kuwumvisha andi matsinda ikomanga ku muryango w'abakomeye.



Umwaka wa 2018 wari umwaka wo kuba itsinda nka Just Family ryasubira ku murongo nyuma y'imvururu n'akavuyo kariranzwemo, bashyize hanze indirimbo zinyuranye baca amarenga ko badacitse intege bakongera imbaraga mu byo bakora mu gihe gito bashobora kugaruka mu ruhando rw'amatsinda akomeye mu Rwanda.

UMVA HANO INDIRIMBO 'ARAMURIKA' YA JUST FAMILY

Just Family

Kuri ubu Just Family itangiye 2019 ishyira hanze indirimbo 'Aramurika', iyi ikaba indirimbo nshya bakoranye na Mico The Best. Iyi ndirimbo nshya ya just Family na Mico The Best yakozwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bahati uba mu itsi nda rya Just Family yijeje abakunzi ba muzika nyarwanda kongera kubona iri tsinda cyane ko bafite ibihangano byinshi bagomba gushyira hanze vuba cyane mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi ba muzika cyane cyane iyabo.

REBA HANO INDIRIMBO 'ARAMURIKA YA JUST FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND