RFL
Kigali

Just Family bakoze igitaramo cyo guha ikaze Croidja wagarutse mu itsinda –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/03/2019 14:09
0


Itsinda rya Just Family ryongeye kwiyubaka nyuma y’igihe kitari gito riri mu nzira benshi badatinya kwita inzira y’umusaraba. Iri tsinda ryabanje gusenyuka nyuma ririsuganya gusa babiri mu bari barigize nibwo biyemeje kuribyutsa bashyiramo undi muhanzi utararihozemo. Uyu ntiyamazemo igihe kinini cyane ko yaje kuva muri iri tsinda asimbuzwa Croi



Kuva na mbere iri tsinda ryagiye riza ku ntonde z’amatsinda ahatanira ibihembo by’amatsinda yitwaye neza kurusha ayandi mu Rwanda, mu marushanwa ya Salax Awards. N’ubwo wenda rimwe na rimwe byabaga ari ukuzuza umubare ariko, iri tsinda ryaje mu bahanzi 10 bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star II. Twabibutsa ko n'ubu riri mu matsinda ahatanira igihembo cya Salax Awards 2019 aho riri mu bahabwa amahirwe.

Muri 2013 ni bwo Bahati yatangaje ko ahagaritse umuziki, anasezera muri Just Family. Byavuzwe ko Croidja ari we wifuzaga gusezera mbere ya Bahati. Kuva ubwo Just Family yatangiye kuvugwa hirya no hino mu itangazamakuru ko afite ibibazo by’imyenda kugeza ubwo Croidja wo muri iryo tsinda aburiwe irengero itsinda risenyuka uko.

Muri 2016 ni bwo igitekerezo cyagarutse Bahati na Jimmy bari basigaye i Kigali bahise bagarura iri tsinda biyongeraho umusore utari uzwi witwa Chris, iki gihe bakoze indirimbo zinyuranye umuvuduko wabo wari hejuru bituma bongera kugaruka mu matsinda akomeye mu Rwanda bityo bitabira PGGSS8 nyuma y’umwaka umwe batangiye gukora.

Nyuma y’uko iri rushanwa rirangiye Chris yasezeye muri Just Family yigira muri gahunda ze atangaza ko yahemukiwe na Bahati, aba bateranye amagambo icyakora intambara yabo ihoshwa n’inkuru yatunguranye ubwo Croidja yageraga i Kigali aje gutera ingabo mu bitugu bagenzi be ngo babyutse itsinda. Kuri ubu iri tsinda rihagaze neza cyane ko n'ubwo ritari ryigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nk'uko byahoze ariko byibuza ubu riri mu matsinda akomeye mu Rwanda.

Just Family magingo aya iri mu matsinda ahatanira igihembo cya Salax Awards 2019 igiye gutangwa ku nshuro ya karindwi. Kuva Croidja yagaruka mu Rwanda yari atarakirwa n'abakunzi ba muzika, gusa ubu yamaze guhabwa ikaze mu gitaramo yateguriwe na bagenzi be kabone n'ubwo amaze iminsi ari mu itsinda kandi akora neza.

Kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 iri tsinda ryakoze igitaramo cyo guha ikaze uyu muhanzi uherutse kugaruka mu itsinda, iki gitaramo cyitabiriwe n'abandi bahanzi barimo Khalfan, TMS, Aime Bluestone n'abandi benshi. Ni igitaramo cyabereye Suncity i Nyamirambo ahari hakubise huzuye abakunzi ba muzika.

Just Family

Ndimbati ni uku yari yaserutse,...

Just FamilyTMS mu gitaramo cya Just Family,...Just FamilyKhalfan mu gitaramo cya Just Family,...Just FamilyJust FamilyUbwitabire bwari sawa...Just FamilyMbere yo kujya ku rubyiniro...Just FamilyJust FamilyJust Family bagarukanye imbaraga mu muziki...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND