Nyuma y’igihe bivugwa ko mu rugo rwa Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin batabanye neza, ubu bamaze gusezerana bwa Kabiri, ndetse banatangaza ko bagiye kwibaruka imfura yabo.
Kuva mu 2023 ni kenshi byagiye bitangazwa ko mu rugo rw’icyamamare Justin Bieber n’umugore we w’umunyamideli Hailey Baldwin ko batabanye neza, ndetse byanavugwaga ko baba bari mu nzira ya gatanya. Ibi birasa nkaho bitakibaye dore ko bagaragaje ko batangiye iby’urukundo rwabo bundi bushya basezerana bwa Kabiri.
Gusezerana kubana akaramata bwa Kabiri bizwi nka ‘Vow’s Renewal’ mu ndimi z’amahanga bikaba bikorwa na ‘Couples’ ziyunze mu gihe zari zigiye gutandukana. Ibi rero nibyo Justin Bieber n’umugore we bakoze banasangiza amafoto yabo muri uyu muhango kuri Instagram.
Justin Bieber n’umugore we basezeranye bwa Kabiri, banatangaza ko bagiye kubyara
Nyuma y’igihe bivugwa ko bagiye gutandukana, basezeranye bundi bushya
Uretse kuba basezeranye bundi bushya, aba bombi banahise batangaza ko bitegura kwibaruka imfura yabo mu mafoto bashyize hanze yaberekanye bishimiye ko bagiye kuba ababyeyi nyuma yo gusezerana ku nshuro ya Kabiri. Aya makuru yishimiwe na benshi babifurije gukomeza kubana neza no kubaha impundu ku mwana bagiye kwibaruka mu bitekerezo (Comments) bigera kuri 443,465.
Uyu muhanzi yafashe amafoto y’urwibutso y’umugore we utwite
Justin Bieber w’imyaka 30 n’umugore we Hailey Baldwin w’imyaka 27 bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itandatu ishize barushinze. Ibi bije bisa nk’igisubizo ku bafana b’uyu muhanzi bahoraga bamubaza igihe azabyarira.
Hari hashize imyaka itandatu barushinze
TANGA IGITECYEREZO