RFL
Kigali

Justin Bieber yasabye imbabazi nyuma yo guca igikuba avuga ko umugore we atwite

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2019 11:09
0


Umunyamuziki Justin Bieber uri mu bakomeye ku Isi, yamaze gusaba imbabazi nyuma y’uko tariki 01 Mata 2019 abeshye ko umugore we Hailey Bieber atwite. Yireguye avuga ko yabikoze ‘atera urwenya’ ariko kandi ngo nta muntu yari agamije kubabaza.



Ku wa 01 Mata 2019 Justin Bieber yasohoye amafoto atatu agaragaza umugore we Hailey akuriwe yitabwaho n’abaganga. Icyo gihe yanditse agira ati “iyo utekereza ko ari umunsi wo kubeshya.”

Aya mafoto yakurikiwe n’ibitekerezo birenga 179, 235 benshi baramushimye bavuga ko we n’umufasha we bateye intambwe ikomeye mu buzima abandi bakamubwira ko ‘atari ukuri’ kuko abitangaje ku munsi wo kubeshya.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyunjije ku rubuga rwa instagram, yavuze ko “hari abantu benshi batemera ibivugwa hakaba n’abandi batajya banyurwa no gutebya. Ndemera ko nabeshye kandi byari ku munsi wahariwe kubeshya.”

Ibinyamakuru bitandukanye byatangiye gusohora inkuru zivuga ko uyu muhanzi yabeshye abafana be ko umukunzi we atwite. Yifashishije inkuru yasohotse kuya 02 Mata 2019 yanditswe n’Umunyamakuru Kathleen Joyce wa  Fox News, Justin Bieber yanditse kuri instagram yiregura ko ‘yabikoze atera urwenya’. Bieber yavuze ko ibyo yakoze 'yateraga urwenya'.

Yavuze ko ibyo yakoze atari agamije gukomeretsa abadashobora kubona urubyaro ahubwo ko yashyigikiwe n’uko ari umunsi wo kubeshya usanzwe uba tariki 01 Mata buri mwaka. 

Yagize ati “Ntabwo nari ngamije kubabaza abantu badashobora kubyara. Ndabizi ikintu cya mbere abantu benshi babeshya kuri uyu munsi wo kubeshya ni ukubwira ababyeyi babo ko batwite kugira ngo barebe uko babyakira."

Justin avuga ko ibyo yakoze atakekaga ko bigera kure ari nayo mpamvu asaba imbabazi abantu bose byagizeho ingaruka. Yavuze ko ibyamubayeho ‘bimeze nko gusiga keke(cake) mu maso ya mushiki we amwifuriza isabukuru y’amavuko acyeka ko aseka ahubwo akarira’.

Ati “Ariko ndasaba imbabazi kandi ndemera amakosa. Nsabye imbabazi abantu bose byagizeho ingaruka. Ni ukuri ntabwo nashakaga kugira uwo nkomeretsa.” 

Mu minsi ishize Justin Bieber yatangaje ko yafashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo yite ku muryango we.

Urukundo rwabo rwitamuruye muri Nyakanga 2018 ubwo Justin yambikaga imbeta y’urukundo Hailey Baldwin w’imyaka 22. Bombi mu 2016 barakundanye ariko baza gushwana.



Justin yatutswe na benshi bamushinje gukina ku mubyimba abatabyara.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND