RFL
Kigali

VIDEO: Kabahenda yegukanye ikamba rya Miss Heritage, Tuyishimire yegukana Miss Congeniality naho Muyango yegukana Miss Photogenic

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 23:50
5


Umukobwa witwa Ricca Michaella Kabahenda yegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco n’umurage [Miss Heritage]; uwitwa Tuyishimire Cyiza Vanessa yegukana ikamba rya Miss Congeniality naho Uwase Muyango yegukana ikamba rya Miss Photegenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.



REBA HANO UBWO ABAKOBWA 15 BAMENYEKANAGA

Ni mu birori bikomeye byabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2019. Tuyishimire wegukanye ikamba rya Miss Congeniality yari amaze umunsi umwe yirukanywe mu irushanwa. Yambitswe ikamba na Ndahiro Liliane wari umaze umwaka yambaye iri kamba.

Ricca Kabahenda Michaella wegukanye ikamba rya Miss Heritage yaryambitswe na Dushimimana Lydia. Uwase Muyango we yambitswe ikamba rya Miss Photogenic na Miss Iradukunda Liliane.

Abakobwa bahiguye imihigo bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ni: Miss Rwanda 2018, Miss Iradukunda Elsa, Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity 2018, Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere, Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’Umuco n’Umurage [Miss Heritage], Ndahiro Liliane wabaye Miss Congeniality ndetse na Uwase Fiona

Abakobwa 15 bahatanira ikamba muri uyu mwaka w’2019 bahize bagabanyije mu matsinda; itsinda rya mbere ririmo; Uwihirwe Yasipi Casmir, Gaju Anitha, Uwase Muyango Claudine, Nimwiza Meghan na Uwase Sangwa Odile.

Itsinda rya kabiri rigizwe: Umutoni Oliver, Teta Sonia, Inyumba Charlotte, Nisha Keza, Umukundwa Clemence.

Itsinda rya gatatu: Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamella, Habahenda Ricca Michaelle, Niyonsaba Josiane, Murebwayire Irene.

AMAFOTO: Tuyishimire yegukanye ikamba rya Miss Congeniality 2019

Kabahenda Ricca yegukanye ikamba rya Miss Heritage 2019

Muyango yegukanye ikamba rya Miss Photogenic 2019

REBA HANO HATANGWA AMAKAMBA ATATU YA MBERE MURI MISS RWANDA 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alain5 years ago
    Ahaaa Mwanyemeje ko rya technica koko rishoboka Buriya Muyango arusha Pamela kuberwa n'amafoto? Yegoko!
  • Abisi5 years ago
    Tuyishimire Cyiza Vanessa yegukana ikamba rya Miss Congeniality(kubana nabandi neza) Mwibuke ko batoye ko ataha Kandi niwe wababaniye neza. Abisi weee!!!!
  • Peter5 years ago
    Kbsa nibyo rwose barayakwiye
  • Munyarukumbuzi Andre5 years ago
    Njye ndabona rwose hatabayeho kugendera Ku marangamutima twabona Nyampinga nziza gusa aba judje nabo bakore ibyo bakwiriye gukora hatarimo ubiriganya.
  • Nkundimana j damascene5 years ago
    Ndifuzako josiane yakwegukana ikamba ryamisi rwanda





Inyarwanda BACKGROUND