RFL
Kigali

Kamichi uzaririmba mu gitaramo cy’urwenya i Texas yahishuye abanyarwenya batangiranye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2019 17:33
0


Umuhanzi Bagabo Adolphe waryubatse mu muziki ku izina rya Kamichi ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatumiwe kuririmba mu gitaramo cy’urwenya ‘Bene wacu Comedy Tour’ kizabera mu Mujyi Austin wo mu murwa mukuru wa Leta ya Texas.



Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019, yanditse kuri konti ya instagram ateguza abafana be bo muri Austin i Texas ko yiteguye kwishimana nabo. Yabwiye INYARWANDA, ko ari igitaramo cyateguwe n’abanyarwanda baba muri Leta ya Texas bahitamo ko kizabera mu Mujyi wa Austin.

Yavuze ko ari igitaramo kandi kizaririmbamo abandi bahanzi bazava muri Houston, Dallas, San Antonio n’ahandi. Iki gitaramo kizaba kuwa 14 Ukuboza 2019 guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku masaha yo muri Amerika.

Mu banyarwenya bazasusurutsa abazitabira harimo n’umunyarwenya Ramjanne Joshua wagize izina rikomeye ari mu Rwanda. Umunyamakuru wakoreye Radio Isango Star, Radio Salus n’izindi, Ally Soudy niwe uzayobora iki gitaramo (MC).

Kamichi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ni Forever’, avuga ko akiri mu Rwanda yakinnye urwenya atangiranye n’itsinda rya Comedy Knights kuri ubu ryifashishwa mu bitaramo bitandukanye by’uruganda rwa SKOL n’ibindi.

Yavuze ko yakinanye n’abarwenya bakomeye muri iki gihe barimo Michael Sengazi uherutse kwegukana ‘Prix RFI Talent du Rire’, Eliane Muhire, Nkusi Arthur Umuyobozi wa Arthur Nation itegura ‘Seka Live’ n’abandi.

Aba bose bari bahuriye na Kamichi mu Ishyo Arts ndetse no muri Comedy Knights. Uyu muhanzi ariko avuga ko igihe cyageze umuziki uganza gukora umwuga w’urwenya, amesa kamwe.

Ati “...Umuziki wari hejuru cyane muri njye nahisemo kumesa kamwe.”

Uyu muhanzi kandi yiteguraga gushyira hanze amashusho y’indirimbo azakoreshamo amwe mu mafoto n’amashusho y’ubukwe bwe ariko ngo bikomeje gutinda bitewe n’uko Producer Lick Lick wo kumufasha ari muri Kenya mu mishinga y’indirimbo ari gufashamo The Ben.

Kamichi aherutse gusohora indirimbo yise 'Ni Forever'

Kuva Kamichi yajya muri Amerika asa n’uwari washyize ku ruhande iby’umuziki. Kuwa 08 Nzeri 2018 yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Karabo’ amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 850.

Ni indirimbo itanzweho ibitekerezo bigera kuri 800, yatumye yongera kuvugwa cyane mu itangazamakuru bihurira n’inkuru y’ubukwe bwe ashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

Iyi ndirimbo yaherekejwe n’indirimbo ‘Ni Forever’ yasohoye kuwa 05 Nyakanga 2019. Ni indirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 20 kuri shene ye ya Youtube. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Lick Lick muri Momusic.

Kamichi yatumiwe kuririmba mu gitaramo cy'urwenya i Texas

Kamichi aherutse kurushinga n'umukunzi we uvuka i Huye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA KAMICHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND