RFL
Kigali

Kane agarukanye imitoma mu ndirimbo ye nshya yise 'Wowe' -YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/02/2019 9:13
1


Mu mwaka ushize wa 2018 ni bwo Kane yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2019, abakunzi be bari banyotewe n'igihangano gishya cy'uyu munyempano wari umaze igihe atagaragara. Kuri ubu Kane agarukanye indirimbo nshya yise 'Wowe' yuzuyemo imitoma.



Ubusanzwe Kane ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, aho ari kwiga mu ishami ry'ubukungu (Economie) mu mwaka wa nyuma. Mu ntangiriro z'umwaka w'amashuri wa 2019 Kane yahuye n'imbogamizi z'amasomo, zamuteye guhagarika ibikorwa by'umuziki we mu gihe gito kingana n'amezi atandatu (6).  

Kane yagarukanye imitoma mu ndirimbo ye nshya yise 'Wowe'. Muri iyi ndirimbo humvikanamo ijambo 'Promise Land', 'Ni wowe soko mvomamo kandi Akaba n'ubutaka ahingamo'. Kane yabwiye INYARWANDA  ko ubusanzwe umukunzi w'umuntu aba ari ntagereranywa.  Ati: "Nkuko tubizi amazi ni kimwe mu bintu bigize ubuzima, rero harimo amagambo ataka umukunzi, nk'aho mvuga ko ari we soko mvomamo kandi akaba n'ubutaka mpingamo. Ibi bishatse kuvuga ko uwo mukunzi nawe ni ntagereranywa mu buzima, afite agaciro gakomeye"

Ijambo 'Promise Land' Kane yakomeje avuga ko ari ijambo ryakoreshejwe cyane muri Bibiliya, ubwo bashakaga kuvuga ahantu umuryango w'Imana yari yarawuteganyirije ubwo wavaga mu bucakara mu Misiri. Ati: "Rero nabihuje n'iyi ndirimbo bikaba bishaka kuvuga ko aba bakundana baba bavuye mu bundi bucakara bwo kuba ingaragu wenda kuba bagiye kubana cyangwa se bagiye kubiteganya."


Kane ashyize hanze indirimbo ya Kane yise 'Wowe'

'Wowe' ni indirimbo isohotse habura iminsi irindwi (7) ngo habe umunsi w'abakundana (Saint Valentin), ikaba iri muri zimwe mu ndirimbo zizafasha abakundana kwizihirwa n'uyu munsi. Kane amaze kugira indirimbo enye (4) ari zo "Swetest Love, Ndi mu rukundo , Igisobanuro n'iyi yashyize hanze yise Wowe". 

Kanda hano wiyumvire indirimbo 'Wowe' ya Kane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice5 years ago
    Kane rwose iyi ndirimbo ni nziza,uzakore na video





Inyarwanda BACKGROUND