RFL
Kigali

Kane yahishuye icyamuteye kugenda biguru ntege muri muzika

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:2/03/2020 16:45
0


Umwaka wa 2018 muri Gashyantare ni bwo muzika nyarwanda yungutse umuhanzi Kane watangiranye ibikorwa bitari bike, nyuma aza kuburirwa irengero mu muziki. Kuri ubu yashyize aduhishurira impamvu atakigarara cyane.



Kane (Inshuti Prosper) ubwo yatangiraga muzika byibuze buri mu mezi atatu yashyiraga hanze indirimbo, aho yabifatanyaga no kwiga no gushaka ubuzima. Ubwo abanyarwanda bumvaga iri zina ryaje riherekejwe n'indirimbo Ndi Mu rukundo yakunzwe n’abatari bacye.

Imyaka ibaye ibiri uyu muhanzi yiga uko abandi bakora muzika ndetse akora ibihangano by’urukundo mu njyana ya RNB. Muri iyi myaka ibiri yatangiye muzika abifatanya no kwiga kaminuza. Kane yaduhishuriye ko impamvu atakiri kugaragara cyane muri muzika ari ukubura gishyigikira.

Impamvu ni ya mbere ni uko muzika ihenze

Uyu muhanzi kuva yatangira muzika yakoze amashusho (Video) y'indiririmbo imwe “ Ndi Mu Rukundo” mu ndirimbo eshanu amaze gushyira hanze izindi ni amajwi. Aganira n’umunyamakuru wa INYARWANDA yamutangarije ko gukora muzika bihenze ndetse bisaba igishoro nk’izindi Bisinesi.

“Icya mbere navuga ko umuziki uhenze ni uko usaba amafaranga menshi kandi adahita agaruka. Usanga abadufasha haba mu gukora amajwi cyangwa amashusho baba bakeneye igishoro kinini ibyo ni bimwe mu biri kunzitira” – Umuhanzi Kane

Uyu muhanzi yakomeje avuga n’ubwo muzika isaba ko umuntu ayikora abikunze gusa ariko bisaba n’abagushyigikira.

Kane umaze kwigarurira imitima ya bamwe mu bamukurikirana

Indi mpamvu ni ukubura gishyigikira

Tumubajije indi mpamvu ituma atari gukora cyane yagize ati: “Ubusanzwe nk'uko ubizi umuhanzi mwiza agira abamureberera inyungu (Management), kandi njye ntayo mfite rero gushaka uko nkora ‘interview’ gutegura ifatwa ry’amashusho kwandika ndetse n’ibindi umuhanzi akenera birangora ngenyine.”

Iyi ni impamvu nyamukuru iri kuzitira Kane gukora muzika mu buryo bweruye avuga mu mbaraga ze aba yakoze uko ashoboye gusa kuba ari umwe ntibimworohera gutegura ibikorwa bye mu gihe gito.

Kane avuga ko aho gukora huti huti, yakora bicye byiza

Uyu musore wasoje amasomo muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry'ubukungu, magingo aya, muzika ni yo yimirije imbere aho ari kubifatanya no kwiga ibikoresho bya muzika. Nubwo akora uko ashoboye, mu ngufu ze, Kane yavuze ko icyifuzo afite kugira ngo umuziki we utere imbere ni uko buri muntu wese mu mwanya we yamushyigikira. 

Yagize ati: " Icyo nasaba abanyarwanda n'abakunzi ba muzika muri rusange. Ni ukubasaba gushyigikira ibikorwa byanjye bakantera ingabo mu bitugu tugateza muzika nyarwanda imbere tukagera no ku isoko mpuzamahanga ku buryo bwagutse." Indirimbo 5 za Kane ni “Wowe, Kind Love, Ndi mu rukundo, Igisobanuro na Swetest love”

Kanda hano wumve 'Kind Love' Kane aherutse gushyira hanze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND