RFL
Kigali

Kane yasohoye indirimbo y’umusore wiyumva ku gasongero k’abakundana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2019 12:42
1


Inshuti Prosper ukoresha mu muziki izina rya Kane, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndi mu rukundo”. Ni indirimbo yanditse yishyize mu mwanya w’umusore wamuganirije amubwira ko aryohewe n’urukundo.



Umwaka urirenze Kane atangiye urugendo rw’umuziki yisunze injyana ya Rnb Pop. Amaze gushyira hanze indirimbo nka “Wowe”, “Igisobanuro”, “Sweetest Love” ndetse na “Ndi mu rukundo” yashyize hanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019.

Yabwiye INYARWANDA ko kwandika indirimbo “Ndi mu rukundo” byaturutse ku musore w’inshuti ye wakunze kumuganiriza amubwira uko anyuzwe n’urukundo arimo. Kenshi iyo uyu musore yabaga avuye guhura n’umukunzi we yabwiraga Kane ko yabuze amagambo akoresha ari kumwe n’umukunzi we.

Yagize ati “Ni umusore w’inshuti yanjye. Yari amaze iminsi mu rukundo akajya ambwira uko amerewe. Yambwiraga ko iyo babonanye abura amagambo akoresha atari ubundi ‘ubujiji’ ahubwo ko biba byamurenze.”


Uyu musore yavugaga ko yiyumva ku gasongero k’abakundana bya nyabo. Kane anavuga ko ari naho yahereye muri iyi ndirimbo “Ndi mu rukundo” agereranya uyu musore n’umukunzi we nka “Romeo&Juliet” bazwi muri filime Titanic.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, Kane yayoherereje uwo musore nawe ayisangiza umukunzi we wasutse amarira ku bw’inkuru y’urukundo rwabo yavuzwe.

Ati “Byaramushimishije! Yayoherereje umukunzi we ararira ahita amusaba ko bahura uwo munsi. Barahura urukundo rukomerezaho.”

Muri iyi ndirimbo, hari aho Kane aririmba agira ati “Ndi mu rukundo nahezeyo, gusa ndumva ari byiza. Ibi bihe ni bishya bisigaye bintungura. Iyo nticuye nkakubura inzozi zanjye warazihariye muri iyi minsi.”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NDI MU RUKUNDO" YA KANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Castron4 years ago
    He is so talented, I liked the song since I listened it to the radio and finaly the video looks like woooow. Courage Mr Kane.





Inyarwanda BACKGROUND