RFL
Kigali

Khalfan na Safi Madiba bazanye indirimbo ‘Tuzigumanire’ ikangurira gukundana mu bibi no mu byiza-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/02/2019 10:50
0


Umuraperi Khlafan yakoranye indirimbo ‘Tuzigumanire’ n’umuhanzi Safi Madiba wa The Mane, bakubiyemo ubutumwa bwo gukundana mu bibi no mu byiza. Ni indirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 32’.



UMVA HANO 'TUZIGUMANIRE' YA KHALFAN FT SAFI MADIBAUMVA

Nizeyimana Oda umuraperi uzwi nka Khalfan ndetse na Niyibikora Safi Madiba basohoye iyi ndirimbo ‘Tuzigumanire’ kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2019. Khalfan yabwiye INYARWANDA ko gukorana na Safi byaturutse ku kuba asanzwe amugira inama, ndetse ngo umushinga wo gukora iyi ndirimbo ‘Tuzigumanire’ yawumvise vuba.

Khalfan uri mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards 7 yagize ati “Safi asanzwe ari umwe mu bantu bangira inama. Iyi ndirimbo ‘Tuzigumanire’ twayikoze tugamije gukangurira abakundana gukundana mu bibi no mu byiza kuko ari byo bisembura urukundo.”

UMVA HANO 'TUZIGUMANIRE' YA KHALFAN FT SAFI MADIBA

Yavuze ko amashusho y’indirimbo ‘Tuzigumanire’ ntagihindutse agomba kujya hanze ku wa kane w’icyumweru gitaha. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Tuzigumanire’ yatunganyijwe na Made Beat, amashusho yayo ari gutunganywa na Gylain.

Khalfan yakoranye indirimbo 'Tuzigumanire' na Safi Madiba.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUZIGUMANIRE' YA KHALFAN NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND