RFL
Kigali

Khalfan, YFilla na Blaze bahuriye mu ndirimbo ‘Mama’ banyujijemo ishimwe bafite ku babyeyi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2019 9:28
0


Umuraperi Nizeyimana Odo[ Khalfan] uwitwa YFilla ndetse na Blaze bahuriye mu ndirimbo nshya bise ‘Mama’ banyujijemo ubutumwa bw’ishimwe ku babyeyi b’abagore. Bumvikanisha ko ntacyaruta umubyeyi w’umugore.



Itsinda rya YFilla Rw rigizwe na YFilla ndetse na Blaze bamaze gukora indirimbo nka 'Try Me', 'Shyiramo Gas', 'Isi nibyayo' n'izindi nyinshi. Khalfan yatangarije INYARWANDA, ko umubyeyi nta kintu na kimwe wamugereranya nacyo, avuga ko kuba ku Isi babigiramo uruhare rutagereranwa. Ati "Umubyeyi burya nta kintu na kimwe wamugereranya nawe impuhwe zabo n’urukundo rwabo ntiwabona icyo wabigereranya kuba ku Isi kwacu babigiramo uruhare rukomeye,”

Yavuze ko hari inda nyinshi zavuyemo n’izindi zakuwemo ariko koko bo bavutse kandi bonswa n’ababyeyi babo ari nayo mpamvu batekereje kubashimira. Ati “Hari inda nyinshi zivamo ndetse nizikurwamo ariko twaravutse turonswa duhabwa uburere niyo mpamvu dukwiye gushimira ababyeyi,”  

Yungamo ati “ Ntitwabona inyishyu twakwishyura ababyeyi y’uko twahawe ubuzima. Nyo mpamvu twabinyujije mu ndirimbo yitwa Mama, ntiwareze injiji ahubwo Mama yareze umugabo nyituye abo dusangiye umuco n'ururimi nyituye ababyeyi bose aho bava bakagera murab’ingenzi mu buzima bwa buri munsi,”

Iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 14’. Amajwi yayo yatunganyijwe na Papito.

Umuraperi Khalfan.


YFilla Sleek.

Blaize Sleek.

UMVA HANO INDIRIMBO 'MAMA' YA YFILLA, KHALFAN NDETSE NA BLAZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND