RFL
Kigali

Kid Gaju yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Nzirikana’ yibutsa abantu kuzirikana abo bakunda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2019 15:22
0


Umuhanzi Kid Gaju usanzwe ukora umuziki wiganjemo injyana ya Dancehall na Afrobeat yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo nshya ye nshya yise ‘Nzirikana’. Yanyujijemo ubutumwa bukangurira abantu kuzirikana abo bakunda mu byo baba barimo byose.



Gaju wakunzwe mu ndirimbo ‘Kami’ yakoranye na The Ben ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yasohoye iyi ndirimbo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019. Ni indirimbo igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 33’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kid Gaju yavuze ko yari amaze iminsi akora indirimbo zibyinitse atekereje asanga umuziki w’u Rwanda ushingiye ku ‘kumva kurusha kubyina’ ashaka icyatuma aririmba ku ndirimbo ituje kandi y’amagambo yoroheshye gufata mu mutwe.  

Yavuze ko 'nzirikana' ari ijambo ryoroshye gufata mu mutwe kandi ko ari ijambo yubaha. Yongeraho ko yayanditse atekereza mu mitima y’abafana be yumva agomba gukora indirimbo izakora ku mitima ya benshi. Ashima abo bafatanyije mu gukora iyi ndirimbo barimo Zizou, Knox n’umuhanzi Amalon

Yagize ati “Nzirikana ni ijambo ry’ikinyarwanda ryakoreshwa na buri wese. Nta muntu udashobora kugira umuntu asaba kumuzirikana cyangwa uwo wowe wifuza ko akomeza ku kuzirikana. Ubutumwa burimo ni ugukomeza kwibutsa abantu kuzirikana abo bakunze cyangwa abo bagiranye ibihe cyangwa bafite ibyo bahuriyeho.”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Knox Beat muri Monster Records ya Dj Zizou. Amashusho yatunganyijwe na Ibalab.

Kid Gaju wasohoye indirimbo 'Nzirikana'.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NZIRIKANA' YA KID GAJU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND