RFL
Kigali

Kidum yasabye umugore we kumusoma mu gitaramo cy’ubudasa ‘Rwanda Konnect Gala’ yahuriyemo na Cecile Kayirebwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2018 5:49
0


Umubyinnyi wahindutse umunyamuziki Kidum Kibido n’andi mazina menshi yiyongeraho uvuka mu Burundi yatunguranye mu gitaramo ‘Rwanda Konnect Gala’ asaba umugore we kumusoma imbere y’abari bateraniye mu ihema ry’ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018.




Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kiba, giheruka kubera i Gikondo muri Expo Ground. Kuri iyi nshuro iki gitaramo cy’uburyohe cyabereye Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kidum ni icyogere mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, afite izina rikomeye ryambutse imipaka. Ni umwe mu bahanzi bakomeye bari ku rutonde rw’abasusurukije abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye igitaramo ‘Rwanda Konnect Gala’ ngaruka mwaka cyateguwe Kigali Line Up. Ni igitaramo cyari cyigamije gufasha abanyarwanda n’abanyamahanga kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.


Kidum yerekaniye umuryango we mu gitaramo yakoreye i Kigali;

Mbere yo kugera ku rubyiniro, yabanje gusogongeza abitabiriye iki gitatamo zimwe mu ndirimbo ze aziririmbira muri rwambariro, abanyabirori bamusubiza bamwumvisha ko banyotewe no gutaramirwa nawe. Yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 27. Yari yambaye imyenda ifite ibara rimwe n’iry’ababyinnyi be.

Yari yitwaje inkoni yambaye n’ ingofero mu mutwe. Yaririmbye mu buryo bwumwimerere bwumvikanisha ubuhanga bwe mu muziki. Yacurangiwe na ‘Band’ y’abasore bane. Gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yafashishijwe byihariye n’abaririmbyi batatu bari bambaye imyenda y’ibara rimwe.

Yahereye ku ndirimbo yise ‘Duhuze ibiganza’, akomereza ku ndirimbo ‘ Urugendo’, ‘Urukundo’, ‘Mukobwa ingendo yawe’, “Amasozi y’urukundo’ ‘Vimba Vimba’ yazamuye ku rubyiniro Hope uri mu bagize itsinda 3 Hills. Kidum yanyuzagamo akaririmba indirimbo z’abandi zakunzwe ziri mu rurimi rw’Igiswahili agahuza n’ababyinnyi be bikanyura benshi.

Ni muri iki gitaramo, Kidum yerekaniyemo bamwe mu bagize umuryango we yazanye na bo i Kigali. Yavuze ko abo ari kumwe na bo i Kigali ari umugore we ndetse n’abana be babiri. Avuga ko umuhererezi afite imyaka itatu, undi wari muri iki gitaramo akagira imyaka itandatu.

Yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka itandatu asanzwe ari umuhanzi. Imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo, umugore we yamusabye kumusanga ku rubyiniro, akihagera aramubwira ati “nsoma”, umugore we nawe abikora atazuyaje. Yavuye ku rubyiniro saa sita n’iminota mirongo 40 igitaramo gisozwa uko.

Ubwitabire bw'iki gitaramo ntibwari hejuru nk'uko byari byitezwe.

Umunyabigwi Cecile Kayirebwa yeretswe urukundo rudasanzwe mu bihangano bye:

Igihangange mu muziki Cecile Kayirebwa wakomeye ku njyana Gakondo yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo cyatangiye saa moya n’iminota 30. Yageze ahabereye iki gitaramo hakiri ari kumwe n’abantu batatu, yicara mu myanya y’icyubahiro yitegereza bagenzi be bari ku rubyiniro barimo ‘Inganzo Ngari’ bakorewe mu ngata n ‘Umuti w’Inganzo’, ‘Seburikoko’n’abandi.

Kayirebwa yakomeje kuryoherwa n’umuziki ndetse akagaragaza kubishimira. Umwanya we ugeze, yatangiye kwisiga ibirungo, ubundi yerekeza mu rwambariro, abanzirizwa ku rubyiniro n’itsinda ry’abakobwa babiri ndetse n’umuhungu umwe bamufashije mu nkikirizo no mu bitero.

Uyu munyabigwi yaserutse yambaye umwitero w’ibara ry’umutuku. Yahereye ku ndirimbo ye ‘Indamukanyo’, akomereza ku ndirimbo, ‘n’umukobwa’, ni indirimbo yaririmbye abari muri iki gitaramo bahagurutse bamufasha kuziririmba.

Yakomereje ku ndirimbo ‘Urubamby’ingwe’, akanyuzamo akaganiriza abitabiriye igitaramo ababwira ko 'gusangira namwe n'ibyo byishimo bikomeye' . Yaririmbye kandi indirimbo "Rwanda" akomereza ku ndirimbo "Amarebe", "Ubumanzi", "None twaza", "Iwacu" n’izindi, ava ku rubyiniro akomerwa amashyi. Yasohotse mu gitaramo Kidum ari we utahiye ku rubyiniro.

Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo itsinda 'Umuti mu Nganzo' . Umukuru mu barigize afite imyaka 75 y'amavuko, umuto n'imyaka 9. Baririmbye indirimbo z'Igifaransa, Icyongereza ndetse n'Ikinyarwanda. Sophia Nzayisenga, umukirigitananga ukomeye nawe yataramye, yakirwa n’itorero Inganzo Ngari.

Byari kunshuro ya kabiri, byerekanye ko abateguye iki gitaramo batahinduye ikipe , kuko muri 2017 nabwo muri ‘Rwanda Konnect Gala’ hataramye Kidum, Cecile Kayirebwa ndetse n’Inganzo Ngari. Muri uyu mwaka wa 2018 bongereyeho Niyitegeka Gratien (Seburikoko), Umuti w’Inganzo ndetse na Nzayisenga Sophia.

AMAFOTO:

Ubanza i bumoso[ ni umukobwa Kidumu] uwo ufashwa ku matana ni umuhererezi [Afashwe na Nyina].

Itorero Inganzo Ngari.

Umunyabigwi Cecile Kayirebwa.


Umunyamuziki Kidum

Hope Irakoze yasanze ku rubyiniro Kidum bafatanya indirimbo 'Vimba Vimba'.

Kanda hano ndetse na hano andi mafoto menshi:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND