RFL
Kigali

KIGALI: Adrien Misigaro yatangarije abanyamakuru impamvu yatuma ataramira mu kabari ibitamenyerewe muri Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2019 17:41
0


Adrien Misigaro umwe mu bahanzi bakomeye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko awukorera muri Diaspora dore ko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019 ni bwo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo aje gushyigikiramo umuvandimwe we Gentil Misigaro.



Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe Adrien Misigaro yatunguranye yemeza ko we ashobora no gukorera igitaramo mu kabari. Icyakora ngo cyaba ari igitaramo kitagamije gukorera amafaranga ahubwo ngo cyaba ari icyo kwigisha ababa bakitabiriye.

Adrien Misigaro wageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yatumbagirijwe izina mu muziki n'indirimbo yakoranye n'abahanzi b'ibyamamare ari bo Meddy na The Ben na Gentil Misigaro bakoranye 'Buri munsi' na 'Hano kw'isi'. Adrien Misigaro yamamaye mu ndirimbo 'Ntacyo nzaba' yakoranye na Meddy, iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. 'Nkwite nde' yakoranye na The Ben nayo yarakunzwe cyane mu Rwanda no hanze.

Adrien Misigaro

Igitaramo aba basore bagiye guorera i Kigali...

Adrien Misigaro ariko kandi yatangarije abanyamakuru ko afite ibyumweru bitatu mu Rwanda icyakora ashobora no kongera bikavamo ukwezi. Ni umwe mu bahanzi bacye ba Gospel bakorana indirimbo n'abahanzi bakora umuziki usanzwe. Abarizwa mu nzu ya PressOne ahuriyemo n'abandi bahanzi nka The Ben, Meddy, K8 Kavuyo, Lick Lick na Cedru.

Muri iki gitaramo Adrien Misigaro yatumiwemo na Gentil Misigaro hazaba hari abaramyi batandukanye barimo: Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y'i Masoro. Gentil Misigaro avuga ko abazitabira iki gitaramo ‘bazaramya nyakuri’ . Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa.

Adrien Misigaro

Amatike y'iki gitaramo yamaze kugera ku isoko...

Ku bantu bari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri VIP iragura 10,000Frw, ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw. Ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo ni ukuvuga ku muryango w'ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y'abantu 8 ni 200,000Frw.

REBA HANO IKIGANIRO ADRIEN MISIGARO YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURUAKIGERA I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND