RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kuba inama y'abashaka kuba ba Rwiyemezamirimo izatanga ubumenyi bufite agaciro k'amadolari 197, abazayitabira bafite impungenge

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:24/06/2019 18:16
1


Money Wealth Business Conference ni inama igiye kubera mu Rwanda ndetse n’abayitegura bamaze kugera i Kigali. Bamwe mu biyandikishije basaba kwitabira iyi nama bafite impungenge niba koko bazayikuramo ubumenyi bufite agaciro ka $197.



Abateguye iyi nama bari koherereza ubutumwa kuri Email abamaze kwiyandikisha babasaba kugura imyanya muri iyi nama, ibi bikaba byateye impungenge abazayitabira aho bibaza impamvu bari gusabwa amafaranga nyamara batarigeze babimenyeshwa mbere. Umwe mu banyeshuri ba UR Nyarugenge utashatse ko dutangaza amazina ye ku bw'umutekano we, uyu akaba ari mu biyandikishije kuzitabira iyi nama, yavuze ko atewe impungenge n'amafaranga bari gusabwa ku munota wa nyuma, ibintu avuga ko byatumye akemanga ubumenyi babwiwe ko bazakura muri iyi nama bufite agaciro ka $197.

Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 muri Convention Centre ikaba izigisha abantu uko baba ba Rwiyemezamirimo. Muri Gicurasi 2019 ni bwo ku rubuga rwa Wealthfitnessonline hamenyekanye ko mu Rwanda hazabera inama yiswe Money Wealth Business Conference izatangirwamo ubumenyi aho abazayitabira bazahabwa buri umwe ubumenyi bufite akaciro k'amadolari ijana na mirongo icyenda n'arindwi ($197).

Muri uku kwezi kwa Kamena 2019 bamwe batangiye kohererezwa ubutumwa bwo kugura imyanya muri iyi nama aho amafaranga yoherezwa kuri nomero y’umusore w'umunyarwanda uri gufasha abari gutegura iyi nama. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere umunyamakuru wa INYARWANDA yasuye inyubako ya Kigali Convention Center izaberamo iyi nama, asanga imyiteguro y’iyi nama irimbanyije ndetse yasanze harimo gutozwa urubyiruko ruzakira abazitabira iyi nama. 

Twagerageje kuganira n’abari gutegura iyi nama, babanza gukora ibiganiro biherereye, nyuma yaho badutangariza ko nta kintu bashaka gutangaza dufata amajwi n’amashusho.Uwagerageje kutuvugisha nubwo nawe yatuvugishije agenda yadutangarije ko Wealth Fitness ari yo itegura amahugurwa yo kwigisha abantu kwihangira imishinga bakaba ba rwiyemezamirimo, ndetse yavuze ko bazatanga ubumenyi bufite agaciro k’amadolari $197. Iyi nama abazayitabira basabwe kugura imyanya mu cyubahiro ndetse n'ahasanzwe aho kwicara mu cyubahiro ari amadolari $25 na $15 naho ahasanzwe akaba ari $5.

Ubwo twasohokaga muri Kigali Convention Centre twahuye n’uyu musore uri gukusanya aya mafaranga tumubaza impamvu bari kwishyuza abazitabira iyi nama, adutangariza ko kubera umubare mwinshi w’abantu bazitabira iyi nama byababye ngombwa ko bishyuza imyanya. Nyuma y'amakuru twumvise avuga ko uyu musore yaba yitabye RIB, twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi tumubaza niba koko ibivugwa ari ukuri, adutangariza ko 'ayo makuru atari yayamenya'.

Iyo ugerageje gutera icyumvirizo mu bantu batandukanye bagiye bakira amakuru ko uzitabira iyi nama azahabwa amadolari ijana na mirongo icyenda n'arindwi ($197) binashoboka ko benshi mu bari kugura imyanya baba batarasobanukirwa neza igisobanuro cy'aya mafaranga. Gusa abategura iyi nama batangarije Inyarwanda.com ko ubumenyi buzatangirwa muri iyi nama ari bwo bufite agaciro k'amadorali 197 ndetse ni nabyo bikubiye mu butumwa bagiye bohorereza abantu kuri Email babamenyesha gahuza z'iyi nama.



Abazitabira bazahabwa ibihwanye n'agaciro k'amadorali ($197)

Iyi nama y'abashaka kuba ba Rwiyemezamirimo irabera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ane4 years ago
    Abantu bari bazi ko bahabwa ariya mafranga mu buryo bufatika mu ntoki disi





Inyarwanda BACKGROUND