Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry'Icyiciro cy'Ingabo z'u Rwanda zishinzwe ibijyanye n'Ubuzima anashyiraho abayobozi bacyo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi nibwo Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kibinyujije ku rubuga rwabo rwa a X rwahoze ari Twitter cyatangaje aya makuru.
RDF yavuze ko ubuyobozi bw'iki cyiciro gishinzwe ibijyanye n'Ubuzima, buyobowe na Major General Dr Ephrem Rurangwa.
Ni mu gihe Col Dr John Nkuriyehe yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig General ahita anagirwa Umugaba Wungirije w'iki cyiciro naho ushinzwe ibikorwa bijyanye n'ubuvuzi akaba ari Brig Gen Dr.Jean Paul Bitega.
Ibi bibaye nyuma y'uko Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite tariki ya 14 Werurwe aribwo yari yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko rigenga ingabo z’u Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO