RFL
Kigali

Kigali hagiye kubera ibirori bizamara iminsi ibiri bizahuza ibyamamare n'abakunzi babyo inkumi zizitabira zashyizwe igorora

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:29/03/2022 12:07
0


Ibi birori bizamara iminsi ibiri, bigamije guhuza ibyamamare mu ngeri zitandukanye n'abakunzi babyo! Ababiteguye batangaje agaciro k'ibi birori ku byamamare banahishura ko inkumi zizitabira zizahabwa icyo kunywa cy'ubuntu.



Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Kamaro Felicien uri  mu bari gutegura ibi birori, yasobanuye uko bizaba biteye n'icyatumye bitegurwa. Yagize ati" Ni House Party igomba guhuza abantu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda yaba kuri Youtube, instagram, snap chart bikazabera ku i Rebero bahita Murugo uzamutse mu Mduha gato".


Hazaba hari ibyamamare mu ngeri zitandukanye 

Yakomeje asobanura impamvu bayiteguye ati" twabiteguye tugamije guhuza ibyamamare bihagaze neza hano mu Rwanda n'abakunzi babyo. Ni abantu benshi baba bakeneye guhura n'ibyamamare bakunda ngo basangire, ariko ugasanga nta mahirwe babona. Uriya rero uzaba ari umwanya mwiza ndetse hazabaho n'umwanya wo kwifotoza nyuma yo guca ku itapi y'umutuku, mbese abantu bazasabana n’abo bakunda".

Ibyamamare bizitabira ibi birori biri mu ngeri zitandukanye harimo abakinnyi ba filime, abanyamakuru, ababyinnyi, abavanga imiziki n'abandi benshi. Mu bakinnyi ba filime Kamaro yakomojeho batazabura harimo Bamenya na Rock Kimomo wamamaye mu kuzisobanura n'abandi benshi. Ibi birori bizamara iminsi ibiri, bizatangira tariki 1 Mata 2022 bisozwe kuya 2 Mata 2022.

Kwinjira muri ibi birori ni 5000 frw ku muntu umwe, hanyuma mu myanya y'icyubahiro [VIP] ni 10000 Frw. Hanyuma ku gitsina gore cyose kizitabira bo banashyizwe igorora kuko bazahabwa icyo kunywa cy'ubuntu [free Coctails]. Kamaro Felicien yavuze ko kubaka izina ari ikintu gikomeye ari nayo mpamvu ibyamamare byatumiwe bizagira ikintu bihabwa kizava muri ibi birori.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND