RFL
Kigali

KIGALI: Hateguwe igitaramo gikomeye cya Silent Disco ku munsi w'abakundana 'St Valentin'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2019 16:47
0


Buri mwaka tariki 14 Gashyantare haba ni umunsi ukomeye ku bakundana, usanga akenshi abakundana bawufata nk'umunsi wabo, uyu uba ari umunsi wo kwicara hamwe bagasubiza amaso inyuma bakibukiranya urugendo banyuzemo mu rukundo ndetse bagasangira ibyishimo byaho bagejeje bakundana uruhamye.



Ibi ninako uyu mwaka bigomba kugenda aho tariki 14 Gashyantare 2019 ari umunsi watangiye kwitegurwa bikomeye mu mujyi wa Kigali, kuri ubu hamwe mu hamaze kugaragaza ubushake bwo kwakira abakundananye bakishimana ni muri Pacha Club ahateguriwe ibirori bya Silent Disco biri mu bigezweho mu Rwanda.Iki gitaramo cyateguwe na Decent Entertainment amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko bongeye gutumira VJ Spinny umunyarwanda uvangavanga imiziki muri Uganda ariko nanone umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba kubera Silent Disco.

Silent Disco

Igitaramo cyateguwe ku munsi w'abakundanye...

Iki gitaramo bitaratangazwa neza urutonde rw'aba Djs bazagicurangamo byitezwe ko kizaba tariki 14 Gashyantare 2019, aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu ugahabwa Ecouteurs zo kumviramo umuziki  cyane ko iki gitaramo gitegurwa ku buryo abantu babyina umuziki ucurangwa naba Djs b'inzobere baba bateguwe ariko nta rusaku rwumvikana hanze. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND