RFL
Kigali

KIGALI: Mani Martin yataramiye abitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku buzima-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/03/2019 14:32
0


Ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 07 Werurwe 2019 Mani Martin yataramiye abitabiriye inama mpuzamahanga Africa Health Agenda International Conference (AHAIC) yahuzaga urubyiruko rwa Afrika bahuza ibitekerezo ku bijyanye n'ubuzima buzira umuze bw" urubyiruko. Iyi nama yari imaze iminsi itatu ibere mu Rwanda.



Iyi nama Africa Health Agenda International Conference (AHAIC) yatangijwe tariki 4 Werurwe 2019 isozwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane itariki 07 Werurwe 2019, yaberaga muri Kigali convention center. Yitabiriwe n’abagera ku 1500, yarimo benshi baturuka mu bihugu bya Afurika bitandukanye.

Mani Martin avuga ko yishimiye kuririmba muri iyi nama Nyafurika kuko hari hateraniye urubyiruko n’abandi bagaragaje kwishimira ibihangano bye. Yagize ati:  “Twagize ibihe bidasanzwe rwari urubyiruko ruturutse hirya no hino ku Isi cyane muri Afrika.

Njye nashimishijwe n'uburyo bose babyinaga indirimbo z'ikinyarwanda nari nabahitiyemo ‘repertoire’ y'indirimbo zanjye ziganjemo umudiho n'amagambo by'ikinyarwanda nabanje gutekereza ko bataza kunyurwa ariko byarangiye bose bizihiwe pe.”

Mani Martin yafashijwe n'umuhanzi Billy Ruzima n'abandi.

Iyi nama yahuje abantu mu ngeri zitandukanye bafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuzima barebeye hamwe icyakorwa ngo ubuzima bw'ibanze (Primary Health care) bugere kuri bose muri Afrika.

Muri iyi nama kandi Amref Africa yahaye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame igihembo nk'umuntu wakoze ibishoboka byose ngo abaturage babashe kugera ku buvuzi kuko umubare mwinshi w'abanyarwanda ugira ubwisungane mu kwivuza.

Iyi nama mpuzamahanga yigaga ku buzima yahuje abantu batandukanye

Martin yishimiye uburyo yakiriwe

Yaririmbiye abari bitabiriye inama yigaga ku buzima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND