RFL
Kigali

KIGALI: Meddy yatumiwe mu kabyiniro gusangira n'abafana abashimira uko bamwakiriye mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2019 10:06
1


Meddy, umuhanzi w'umunyarwanda w'icyamamare ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no mu karere, aherutse gutaramira mu mujyi wa Kigali tariki 1 Mutarama 2019 aho yaririmbye muri East African Party. Kuri ubu agiye gusangira n'abakunzi be.



Kuri ubu Meddy yatumiwe mu ijoro ryo gusangira n'abakunzi be mu mugoroba witwa 'Sexy Melanin' aho uyu muhanzi azaba asangira n'abakunzi be batabashije kwisanzurana nawe mu gihe amaze mu Rwanda.

Ibi birori bizabera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019 muri Volpage Club ahahoze hitwa K Club. Umufana ushaka kwitabira ibi birori arasabwa kuzishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) byo kwinjira.

meddy

Meddy ni we watangaje ko agiye gusangirira n'abafana muri aka kabyiniro

Ubuyobozi bw'aka kabyiniro bwaganiriye na Inyarwanda.com bwadutangarije ko mu by'ukuri Meddy atazaba agiye kuririmba, ahubwo ngo azaba yahasohokeye mu gusangira n'abakunzi be kimwe n'abandi banyamujyi bazaba basohokeye muri aka kabyiniro mu mpera z'iki cyumweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KEMIE FIETTE5 years ago
    TURABYISHIMIYE





Inyarwanda BACKGROUND