RFL
Kigali

“Kigali ni nk’Uburayi…” MB Data uri mu bagezweho mu muziki w’u Burundi wageze mu Rwanda bwa mbere, ngo yifuza gukorana na Bruce Melody-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2019 15:25
1


MB Data umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi ni umusore ukiri muto uri mu bahanzi bakunzwe cyane i Burundi. Mu minsi ishize yari ari mu Rwanda aho yari yaje gufata amashusho y’indirimbo “Doda” yakoranye na Dj Paulin n’umuraperi B Face uri mu baraperi bakunzwe i Burundi.



Moise Butoyi uzwi nka MB Data yaganiriye na Inyarwanda aduhishurira ko ari ubwa mbere yari akandagiye mu Rwanda. Yabwiye umunyamakuru ko akigera mu Rwanda yari afitiye amatsiko kubona uko umujyi wa Kigali umeze. Abajijwe agace yifuzaga kugeramo yatangaje ko yifuzaga kubona mu mujyi wa Kigali hagati.

Kigali

Umujyi wa Kigali akiwugeramo ngo yabonye ntaho bitaniye no kujya i Burayi

Abajijwe uko yabonye umujyi wa Kigali yatangaje ko ku bwe umujyi wa Kigali ntaho utaniye n’Uburayi. Ati “ Kigali uhageze ntatandukaniro no kugera i Burayi.” Yibukije abarundi ko na bo bafite umujyi mwiza ariko bakeneye kwemera ko Kigali ari umujyi mwiza cyane. Uyu muhanzi ufite indirimbo zinyuranye zikunzwe i Burundi zirimo; Rumata, Ikibaju n'izindi yatangaje ko ubufatanye hagati y’abanyamuziki bo mu Rwanda n’ab'i Burundi byagira akamaro ku kuzamura umuziki w’ibi bihugu cyane.

MB Data

MB Data ni umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi

Abajijwe niba nta mishinga ari gutekereza gukorera mu Rwanda, yatangaje ko imishinga ye ihari ariko izwi cyane n'abamufasha. Uyu muhanzi yabajijwe niba nta muhanzi w’umunyarwanda asanga bakorana, yeruye ko ku bwe yumva umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakorana umuziki ari Bruce Melody cyane ko ari umuhanzi bahuza mu ndirimbo kandi igihe bakorana byabafasha bose.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MB DATA UMUHANZI W’UMURUNDIWARI WASUYE U RWANDA

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hamis5 years ago
    ikijuju kiraho! subira iburundi sha uzobazwa neza ivyo bintu wavuze uzomeswa ukanyurwe





Inyarwanda BACKGROUND