RFL
Kigali

Kigali: Ubuzima bushaririye Mukakamari yanyujijwemo n’umugabo we bwamusunikiye mu muziki ku myaka 54! Umva indirimbo ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/03/2019 10:54
0


Mukakamari Genevieve ni we wo kubara inkuru y’urugo rwapfunditse amakimbirane! Ubuzima bwe abugabanyamo ibyiciro bibiri; imyaka 20 y’intonganya zidashira mu rugo n’imyaka 10 yumvise ijwi rimuhamagarira guhanga indirimbo zihwitura umuryango Nyarwanda.



Mukamamari yavutse mu 1965, imyaka 54 irashize abonye izuba. Yarushinze mu 1984 afitice icyizere cyo kurushinga rugakomera cyagiye kiyoyoka ahanini biturutse ku buzima bushaririye yanyujijwemo n’uwo bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore. Umuryango waragutse afite abana batandatu n’abazukuru babiri.

Na n’ubu aracyibuka guteteshwa yahawe akiri umwana. Yibuka neza ko iyo yabaga abyutse mu gitondo nyina yamusubizaga mu buriri amubwira ko ‘abana bakura mu gitondo’. Ubuzima yabayemo ataragera mu rugo rw’abandi yumvaga ari paradizo azakomeza kubamo nk’indoto za buri wese utekereza kurushinga.

Yivugira ko ‘ubutesi’ yakuranye mu muryango we byayoyotse amaze kurushinga n’uwo yakunze. Icyiciro cya mbere cy’ubuzima 1989-2009 ; yanyujijwe mu buzima bushashariye, abuzwa amahwemo, arazwa hanze n’abana be, arasuzugurwa….ngo icyo atakorewe n’ugukubitwa.

Yakenyereye ku gahinda mu myaka 20 akomeza ku bana n’umugabo avuga ko wamwimye ijambo. Ubuzima bw’urugo bwakomeje kujya habi bitewe n’uko mu gihe cyose yamaranye n’umugabo we atize amuha umwanya wo kuganira ku biberera mu rugo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MWIHORERE BABYEYI' YA MUKAKAMARI GENEVIEVE

Yakomeje kubana n’umugabo we n’ubwo intonganya zakomeje, kutavuga rumwe mu rugo n’ibindi byinshi byamushegeshe byakomezaga kwiyongera uko iminsi yashiraga. Ngo ibi byatumye mu rugo nta gikorwa, yaba amashuri y’abana, kutabona ibyo kurya bikarenga we n’abana bakarazwa hanze y’urugo.

Icyizere cy’ubuzima cyagarutse mu mpera 2009 yumvise ijwi rimuhamagarira guhanga indirimbo zihwitura umuryango Nyarwanda ashingiye ku masomo akomeye afite mu rushako.

Mukakamari Genevieve yinjiye mu muziki ku myaka 63. Agamije guhwitura abarushinga.

Yumviye ijwi aririmba indirimbo zihoza ababyeyi, izikangurira abarushinze kudasenya, izikomeza abagiye kurushinga n’izindi zirenga umunani zubakiye ku muryango Nyarwanda.

Yagize ati « Byaturutse ku buzima bukomeye nabayemo urugo ndugezemo ubutesi bwararangiye ntangira ubuzima bwo kubabara n’agahinda kenshi, kudahabwa agaciro n’umutware. Narababaraga cyane, agahinda kenshi mbese ntabwo twahuzaga. »

Yakomeje ati « Mu buzima bwanjye naranzwe no guceceka no kutavuga mbese umutima wanjye ukababara cyane. Abantu iyo badahuza ngo bicare banaganire bakore ikiganiro ku muryango nta buzima bw’urugo buba buhari.

Iyo ntekereje ubuzima nabayemo nsanga ari umwijima. Nagiye mpozwa n’abana banjye kuko ubuzima bwose twabubanyemo. »

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MWIHORERE BABYEYI' YA MUKAKAMARI GENEVIEVE

Atangira kuririmba yahereye ku ndirimbo yise ‘Mwihorere babyeyi’ . Yayanditse agamije kwihanganisha ababyeyi bose barushinze rukubakira ku makimbirane, nawe yishyizemo .

Mu ndirimbo zirenga umunani amaze gukora, yashyize hanze indirimbo yise ‘Mwubake ingo neza’. Avuga ko yanditse agamije gukangurira abarushinga kubaka neza, kuko kudahuza mu ngo yaje gusanga ari intero yikirijwe na benshi bubaka ingo.

Yagize ati « Iyo ubabaye uri mu gahinda uba wireba. Ariko aho bibaye nkaho bicogoreye ibyanjye nubuye amaso nsanga igihugu cyose n’induru. Abashinga urugo ntibamara kabiri, ugansanga induru hirya no hino, abana barazwa hanze, umugabo akabura amahoro, umugore agata abana. »

Yungamo ati « Nza gusanga igihugu cyose icyo kibazo ni rusange. Ariko numva kwicara nta mahoro bimpa. Nk’iyo ndebye urugo rwubatse neza mbanumva ndukunze cyane najya mbasura buri munsi.”

Iyi ndirimbo yayifatanyije n’abana be bayikoranye kuko ubuzima bw’agahinda babuvukiyemo, babukuriramo na n’ubu. Ahamya yayikoze agamije gutera iteka abarushinga kuko ‘gusenya ingo ari ugusenya igihugu’.

Agira inama abagiye kurushinga gushyira hamwe, gufatanya gukemura ibibazo n’ibindi byinshi bisiga umunezero mu rugo. Yijeje ko azakomeza gukora indirimbo zihwitura umuryango. Avuga ko imyaka 20 yamaze mu buzima bw’umujima na n’ubu byamugizeho ingaruka.

Mukakamari amaze gukora indirimbo nka ‘Mwubake ingo neza’, ‘Impundu mpunduru’, ‘Umuco mu muryango’, ‘Mutumwinka’, ‘Ubuzima’, ‘Waragiye ntiwataha’, ‘Inshuti nziza’ n’izindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MWIHORERE BABYEYI' YA MUKAKAMARI GENEVEIVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND