RFL
Kigali

KIGALI: Yverry, Dj Phil Peter na Dj Lenzo bazasusurutsa abanyamujyi ku munsi w'abakundana 'St Valentin'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2019 16:14
0


Buri mwaka tariki 14 Gashyantare uba ari umunsi wahariwe abakundana ku Isi hose. Muri uyu mwaka uyu munsi usa n'uwiteguwe cyane bitewe n'ibirori binyuranye abahanzi bagiye bategura cyangwa bategurirwa mu rwego rwo gushaka gususurutsa abakundana babakunda. Kuri ubu kimwe mu bitaramo byitezwe muri Kigali ni ikizabera ahahoze ari kwa Virgile.



Iki gitaramo cyateguwe na Kate Gustave umwe mu banyamakuru bakomeye hano mu Rwanda afatanyije n'akabari kitwa Miami Bar kari ahahoze hitwa kwa Virgil. Bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha abatuye mu gace k'i Gikondo kwizihiza umunsi w'abakundana mu birori binogeye amaso.

Iki gitaramo byitezwe kizaba tariki 14 Gashyantare 2019 mu kabyiniro twavuze hejuru. Ku babishaka, guhabwa ameza ni ukwishyura 20,000 frw umuntu akazayanywera acurangirwa umuziki na Dj Phil Peter na Dj Lenzo mu gihe umuhanzi watumiwe muri iki gitaramo we ari Yverry umusore wamenyekanye cyane mu gukora indirimbo zinyuranye z'urukundo zigakundwa.

St Valentin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND