RFL
Kigali

Kiliziya Gatolika yakiriye Miss Mwiseneza Josiane wasengeraga muri Eglise Presbyterienne-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/09/2020 14:32
1


Imbere y’ikoraniro mu gitambo gitagatifu cya missa, Kiliziya Gatolika yakiriye Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020, nk’umukirisitu mushya wari usanzwe asengera muri Eglise Presbyterienne.



Kuri iki cyumweru tari ki 27 Nzeri 2020 mu gitambo cya missa ya mbere yabereye kuri Sainte-Famille, ni bwo Kiliziya Gatolika yakiriye ku mugaragaro Miss Mwiseza Josiane nk’umukirisitu mushya. Mbere yo gutanga umugisha umupadiri wayoboye iki gitambo cya missa, yavuze ko agiye kubanza kwerekana umuntu, nyuma akaza kumuha umwanya muto wo kugira icyo avuga.

Yahamagaye Miss Mwiseneza Josiane avuga ko ari umukirisitu mushya Paruwase Sainte-Famille yungutse wari usanzwe abarizwa muri Eglise Presbyterienne. Mu ijambo rigufi, Miss Mwiseneza Josiane, yagize icyo avuga, ati “Amahoro ya Kiristu! Nishimiye guterana na mwe ku munsi wa mbere. Ni ubwa mbere ninjiye muri iyi Kiliziya ya Sainte-Famille, ariko Imana iduhane umugisha”.

Mu ijambo risoza umupadiri wamwakiriye yasabye abitabiriye iki gitambo cya missa gufasha Mwiseneza Josiane mu nzira yinjiyemo nk'umukristo Gatolika. Ati ”Twizere ko tuzamufasha nawe akadufasha murabizi inzira y’ubukirisitu ntabwo yoroshye ni ukugenda duhana inama bamwe ku bandi tubatoza inzira igana ijuru twese hamwe”. 

InyaRwanda.com twifuje kumenya icyatumye Miss Mwiseneza Josiane asezera muri Eglise Presbyterienne, akinjira mu ba Gatolika, tumwegeye ntiyifuza kugira icyo abivugaho. Hagati aho, hashize igihe gito uyu mukobwa aterewe avi yambikwa impeta n’umukunzi we witwa Tuyishime Christian uzwi nka Fella ukora ibijyanye na ‘Graphic Design’. Gutererwa ivi  byabaye tariki 15 Kanama 2020 bibera mu Karere ka Musanze muri Fatima Hotel.


Akanyamuneza kari kose ubwo Miss Josiane yambikwaga impeta (Fiancaille)

Miss Mwiseneza mu buryohe bw'urukundo n'umukunzi we 

Iyo Miss Josiane Mwiseneza aza kutwemerera kugira icyo avuga ku bijyanye no guhindura idini, ibyo yari kugarukaho byari kuba imbarutso yo kumubaza niba guhindura idini nta sano bifitanye no guhindukirira umugabo mu rwego rwo kwitegura ubukwe. 

UMVA UKO BYARI BYIFASHE HANO UBWO MISS JOSIANE YAKIRWAGA MURI KILIZYA GATOLIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Icyimaniduhaye Clementine 3 years ago
    Ndabona ari byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND