RFL
Kigali

Kim Kardashian yafunguje abantu 17

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2019 10:47
0


“Ari gukoresha izina afite mu gutanga ubutabera” -Byavuzwe na Barnet umunyamategeko wihariye w’umunyamideli Kim Kardashian West watangaje ko yamaze gufunguza abantu 17 bari bafungiye ibyaha bifatanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.



Kim Kardashian ufite izina rikomeye mu kumurika imideli ku isi akaba n’umugore wa Kanye West, yafunguje 17 mu minsi 90 (amezi atatu) yihaye y’ubukangurambaga bugamije gutanga ubutabera ku mfungwa zahawe ibihano by’igihe kirere n’igihe gito bifatanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge.

Umunyamategeko we Brittany K yavuze ko Kim Kardashian muri ubu bukangurambaga yatangije ariho yafashije gufunguza 17 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye. Ubu bukangurambaga bwa Kim Kardashian wamamaye mu biganiro byo kuri Televiziyo bwatangiranye no gufunguza umugore witwa Alice Johnson.

Daily Mail yanditse ko mu bo Kim Kardashian yafunguje harimo Terrence Byrd, Jamelle Carraway, Eric Balcom n’abandi. Uyu mugore yavuze ko mu byo yifuza harimo no kuba umunyamategeko w’umwuga kandi ko yumva mu 2022 azaba yamaze kubigeraho.

Inseko ya Terrance wari umaze kimwe cya kabiri cy'ubuzima bwe muri gereza.

Muri Kamena 2018 ni bwo Kim Kardashian yatangije ubukangurambaga bugamije gutanga ubutabera kubafungiye muri gereza.  Icyo gihe yagiranye na  Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, byasize umucekuru Alice Marie Johnson afunguwe ku mbabazi.

Uyu mukecuru yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera ibyaha bigera ku munani bishingiye ku icuruzwa ry’ikiyobyabwenge cya cocaine gusa muri ibi byaha hakaba nta cyerekeye ubugizi bwa nabi cyangwa ihohotera ry’abantu cyarimo.

Ubwo Kim Kardashian yajyaga mu biro bya Perezida wa Amerika (White House) guhura na Trump, benshi babigize urwenya ndetse bati ‘ese uriya mugore wamenyekanye kubera amashusho y’urukozasoni ari gukora iki mu biro bikomeye kurusha ibindi mu gihugu nka Amerika?’.

Uyu mukecuru w’imyaka 63 y’amavuko akimara gufungurwa biturutse ku biganiro Trump yagiranye na Kim Kardashian yahise aba umwe mu bashyigikiye ibikorwa by’ubukangurambaga “Buried Alive Project” bugamije gufunguza abafungiye ibyaha bito.

Ubukangurambaga wa Kim Kardashian bumaze kumenyakana ku isi, bwafunguje abarimo Cyntoia Brown, Jeffrey Stringer na Johnson wari umaze imyaka 21 muri geraza aryozwa gukoresha ibiyobyabwenge.  

Mu cyumweru gishize Kardashian yafunguje uwitwa Stringer wo muri Miami wari ufungiye ibyaha byoroheje. Yanditse kuri Twitter ku wa Gatanu, avuga ko yafashije mu gukemura iki kibazo bitewe n’uko uyu mugabo yari yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose.

Kim yisunze ibindi byamamare Cara Delevigne na Rihanna bafunguza Brown wari umaze imyaka 12 muri gereza afungiye kwica umugabo wari wamwishyuye ngo bakore imibonano mpuzabitsina, icyo gihe yari afite imyaka 16 y’amavuko. 

TMZ ivuga ko ubu bukangurambaga Kim Kardashin yari yabutangije mu mezi macye ashize mu ibanga.  17 yafunguje barimo Byrd wari wakatiwe imyaka 25, Balcon wari wakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose na Carraway wari umaze imyaka 11 muri gereza, yari yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose aryozwa gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘cocaine’. 

Kim Kardashian na Alice wafunguwe ku mbabazi za Perezida Donald Trump.

Eric yari yarakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose.

Jamelle yari amaze imyaka 11 muri gereza.

Jeffrey n'umukobwa we.

Ubwo Kim Kardashian yahuraga na Perezida Donald Trump.

Kardashian atumbiriye kuba umunyamategeko w'umwuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND