RFL
Kigali

Kim Kardashian yasohoye amafoto atarigeze ajya hanze y'ubukwe bwe na Kanye West bamaranye imyaka 5

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2019 17:38
0


Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West barizihiza imyaka itanu bamaze barushinze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi uyu mugore ufite izina rikomeye mu banyamideli yasohoye amafoto atarigeze ajya hanze y'ubukwe bwabo.



Kardashian w’imyaka 38 y’amavuko umenyerewe mu kiganiro ‘Keeping Up With The Kardashians’ yatangiye gukundana n’umuraperi Kanye West mu 2012 nyuma y’imyaka ibiri bakora ubukwe bw’agatangaza mu birori binogeye ijisho byabereye mu Butaliyani.

Uyu mugore yasakaje amafoto ku rukuta rwa instagram aho yanditse ati "Aha ni ku munsi w’ubukwe bwanjye imyaka itanu ishize mu Butalliyani." Yavuze ko we n’abari bamuherekeje bavuye mu Bufaransa huti huti kugira ngo bagerere igihe mu Butaliyani. 

Avuga ko ivara yaryambitswe vuba asabwa gusohoka mu nzu akarya kwambikwa impeta. Ngo icyo gihe Andrea Bocelli yari yatangiye kuririmba kandi yumvaga adashobora gucikwa.

Kardashian yavuze ko ubukwe bwe bwamusigiye urwibutso

Yavuze ko atiyumvishaga ko Kanye West agiye kumwambika impeta kugeza ubwo yayambitswe agashira impumu’. Ati “Byari ibihe n’inzibutso by’agatangaza.”  Kardashian na Kanye w'imyaka 41 bagiye kwizihiza imyaka itanu bamaze babana nk’umugore n’umugabo nyuma y’iminsi mike bibarutse umwana wabo wa Gatatu. Uyu mwana bise ‘Psalm [Zaburi]’ yavutse hifashijwe undi mugore wabatwitiye.

Kim bamusiga ibirungo yitegura kwambikwa impeta







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND