RFL
Kigali

KINA MUSIC igifitiye inzika Salax Awards ntizitabira iy'uyu mwaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/02/2019 12:26
1


Muri iyi minsi irushanwa rya Salax Awards ryari rimaze imyaka itatu ritaba byatangajwe ko rigiye kongera kuba cyane ko rizaba riba ku nshuro yaryo ya munani, ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba abahanzi banyuranye bikuyemo ku bwinshi bituma abariteguraga bari batarabona ubushobozi buhagije bacika intege bahitamo kurireka gato.



Nyuma y'imyaka itatu ritaba, AHUPA yumvikanye na IKIREZI Group bariteguraga ko aribo bagiye kuritegura  bityo abaritegura barahinduka ndetse n'imitegurire y'irushanwa irahinduka. Kuri ubu iri rushanwa ryamaze kubona umuterankunga ariwe Star Times rigiye gutangira gusa abahanzi baba muri Kina Music ntabwo bazabasha kuryitabira.

Ibi umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabihamirijwe n'ubuyobozi bwa AHUPA isigaye itegura Salax Awards, aha bakaba badutangarije ko nyuma yo gutora abahanzi bazashyirwa mu byiciro bitandukanye by'abahatanira ibihembo, KINA Music babatangarije ko batazabyitabira kubera ko hari ibyo batemeranya n'iri rushanwa bityo biba ngombwa ko abahanzi babarizwa muri KINA MUSIC bavanwa mu bahatana.

Salax Awards

Salax Awards7 yamaze kubona umuterankunga mukuru

Uyu wahaye amakuru Inyarwanda.com yagize ati "Twagerageje kubasobanurira ko Salax bagiranye ibibazo atari iy'ubu cyane ko abategura bahindutse batakiri babandi ariko banze kutwumva, none se wahatira umuntu kuba mu kintu atagishaka? Hoya  twarabaretse gusa muri Salax Awards imiryango irakinguye nibabishaka ariko banabikwiye buriya ubutaha bazitabira."

Ubuyobozi bwa Kina Music bo batangaje ko ikibazo cyabo na Salax Awards atari icy'uyu mwaka ahubwo kimaze igihe basezeramo ubwo ibi bihembo biheruka, Ishimwe Clement uyobora KINA MUSIC yagize ati "Dusezera bwa mbere twifuzaga ko habaho ibiganiro mbere y'uko dusubira mu irushanwa. ibi biganiro nta byabaye niyo mpamvu rero tutazajyamo kuko nta biganiro byigeze bibaho." Uyu mugabo tumubajije ibivugwa ko baba baraganiriye n'ubuyobozi bwa AHUPA, yadutsembeye adutangariza ko bamuhamagaye bwa mbere kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019 bamumenyesha ko hari inama ihuza abahanzi batoranyijwe kwitabira Salax Awards 7 bityo ahamya ko batagombaga kuyitabira kuko nta biganiro byigeze bibaho nk'uko babyifuje.

Salax Awards

Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music ahamya ko hakenewe ibiganiro kugira ngo bongere kwitabira Salax Awards

Ibyiciro byose by'abahatanira ibihembo byamaze gutunganywa aho ubuyobozi bwa AHUPA bwanagiranye inama n'abahanzi kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019 mbere gato ko hatangazwa urutonde ntakuka rw'abahatana muri Salax Awards7 byitezwe ko rutangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • qpowpqwsqwqw5 years ago
    none se ni ngombwa kugirana ibiganiro n'abategura amarushanwa cyangwa mwebwe mugomba gutegereza ko babatangaza ko mwatsinze. nimba mutarigeze mukora neza ubwo muri abaswa nyine. ubwo se twamenya muganira iki muri ibyo biganiro. sye





Inyarwanda BACKGROUND