RFL
Kigali

King James, Butera Knowless na Bruce Melody abahanzi bafite indirimbo zigezweho kuri Miss Nimwiza Meghan

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2019 9:54
0


Miss Nimwiza Meghan ni umukobwa uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019. Yatunguye benshi kubera ko atigeze avugwa cyane mu irushanwa. Nyuma yo kwegukana ikamba yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza indirimbo akunze muri iyi minsi.



Nimwiza Meghan ubwo yari abajijwe n'umunyamakuru niba akunda umuziki yagize ati" Yego ndawukunda" Umunyamakuru yongeye kumubaza abahanzi bo mu Rwanda yaba akunda maze uyu mukobwa w'imyaka 19 utaruzuza neza imyaka 20 abwira umunyamakuru ko atajya akunda umuhanzi runaka ahubwo akenshi akunda indirimbo z'abahanzi kurusha gukunda umuhanzi runaka.

Nimwiza Meghan twamubajije byibuza indirimbo ari gukunda muri iyi minsi agira ati"Njye ndi gukunda cyane indirimbo Igitekerezo ya King James, Blocka ya Bruce Melody na Urugero ya Butera Knowless." Uyu mukobwa umubajije ku bijyanye n'imikino akubwira ko atabikurikira cyane ariko byibuza mu Rwanda agerageza gukunda Basket Ball akaba umufana w'akadasohoka wa Espoir Basket Balll Club.

Miss Meghan

Miss Nimwiza Meghan

Nimwiza Meghan abaye Nyampinga w'u Rwanda 2019 asimbuye Iradukunda Liliane wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2018. Tubibutse ko Nyampinga w'u Rwanda ahembwa imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni cumi n'umunani ndetse akajya anahembwa umushahara uhoraho wa 800,000 Frw buri kwezi agenerwa na Cogebank hatabariwemo ibindi bihembo binyuranye agenerwa.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS RWANDA NIMWIZA MEGHAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND