RFL
Kigali

King James uherutse gushyira hanze indirimbo "Yabigize birebire" arataramira Bauhaus Club Nyamirambo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/09/2019 17:01
0


Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James uherutse gushyira hanze amajwi y’indirimbo nshya yise ‘Yabigize birebire’ kuri uyu wa Gatanu tariki 13 aratamira mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo.



Kwinjira muri iki gitaramo ni 1,000 Frw, gutangira ni saa moya z’umugoroba. King James araririmbira muri Bauhaus Club Nyamirambo ari kumwe na Dj Lenzo ugezweho mu kuvangavanga umuziki mu bitaramo no mu birori bikomeye.

Agiye gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo mu gihe aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Yabigize birebire’ yasohotse ku wa 04 Nzeri 2019. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 50.King James yaherukaga gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo ku wa 15 Mata 2019. Ni mu gitaramo yatanzemo ibyishimo kuri benshi bari basohokeye muri aka kabari kagezweho.

King James yatumiwe gutaramira Bauhaus Club Nyamirambo

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana mu 2006. Ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite wanabashije gutwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star isanganira andi mashimwe atandukanye yegukanye mu muziki.

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Imaze gutumira abahanzi Senderi Hit, Social Mula, Dream Boys, Mico The Best, Active, Bull Dogg, Sintex n’abandi basusurukije abasohoye muri aka kabari.

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Dj Anitha arataramira muri Bauhaus Club Nyamirambo

Bauhaus Club ni iwabo w'ibirori

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YABIGIZE BIREBIRE' YA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND